ImyidagaduroUmuco

Bagiye gutombora nimero bazajya batorerwaho muri Miss Rwanda 2018, Impanga zongeye gutangaza abantu

Kuri uyu wa gatandandu kuya 27 Mutarama 2018 nibwo abakobwa bose uko ari 35 batoranyijwe mu ntara zitandukanye zigize igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali bahawe nimero bazajya bakoresha muri aya matora agiye kuba hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi.

Ibintu byatangaje abantu muri aya majonjora ni uko Impanga 2 zaje muri aya majonjora maze abagize akanama nkemurampaka basaba ko bose bakwinjirana kugira ngo batabitiranya, babajijwe uko barabyakira nihakomeza umwe , bose basubije ko byaba ari ishema umwe avukana na Miss Rwanda. Uwankunda Belinda yatomboye nimero 3 naho Umutoni Belise yatomboye nimero 2.

Izi nimero bazihawe nyuma yuko hari hamaze kuba igikorwa cyo kujonjora abakobwa bazahagararira Umujyi wa kigali, hamaze kugaragara abakobwa 7 barimo n’impanga z’abakobwa 2 nibwo abakobwa bose binjijwe mu cy’umba cyaberagamo amajonjora maze buri umwe wese agenda atombora nimero azakoresha.

Ubu aho aya marushanwa ageze , abantu bagiye gutangira gutora abakobwa baha amahirwe kandi babona bakwiye koko kuzaba Nyampinga w’ u Rwanda. Kubikora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika “Miss” ugasiga akanya noneho ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.

Aya matora azamara iminsi mike cyane kuko ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 aribwo hazaba amajonjora y’ibanze aho mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n’ Umujyi wa Kigali bazatorwamo 25 bazajya mu mwiherero uzatanga Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Buri wese yaje yambaye uko ashaka

Dore rero nimero bagiye batombora

UMUJYI WA KIGALI:

Teta Shalon yatomboye nimero 16

Kayirebwa Marie Paul yatomboye nimero 9

Uwankunda Belinda yatomboye nimero 3

Uwase Teta Anita yatomboye nimero 30

Ingabire Belinda yatomboye nimero 11

Umuhioza Karen yatomboye nimero 32

Umutoni Belise yatomboye nimero 2

Nkuko bigaragara hano za mpanga zongeye gutungura abantu maze umwe atombora nimero kabiri undi atombora nimero gatatu.

INTARA Y’I BURASIRAZUBA:

Umutoni Charlotte yatomboye nimero 24

Munyana Shemsa yatomboye nimero 14

Uwineza Solange yatomboye nimero 12

Umwali Lindah yatomboye nimero 4

Umutoni Fidela yatomboye nimero 35

Bampire Diane yatomboye nimero 27

INTARA Y’AMAJYEPFO:

Ikirezi Mpore Marie Wivine yatomboye nimero 17

Irakoze Vanessa yatomboye nimero 5

Nzakorerimana Gloria yatomboye nimero 15

Mushambakazi Jordan yatomboye nimero 6

Umutoniwase Anastasie yatomboye nimero 31

Dushimimana Lydia yatomboye nimero 23

Umunyana Shanitah yatomboye nimero 1

Umuhire Rebecca yatomboye nimero 28

Uwase Ndahiro Liliane yatomboye nimero 13

Ishimwe Noriella yatomboye nimero 22

Uyu Dushimimana Lydia watomboye nimero 23, ntabwo yari yaje kubera ko arwaye ahubwo iyi nimero bayimutomboreye .

INTARA Y’IBURENGERAZUBA:

Uwimbabazi Alliance yatomboye nimero 25

Iradukunda Liliane yatomboye nimero 7

Neema Nina yatomboye nimero 8

Isimbi Chanelle yatomboye nimero 33

Uwase Fiona yatomboye nimero 29

Gacukuzi Belyse yatomboye nimero 18

INTARA Y’AMAJYARUGURU:

Usanase Shamim Irene yatomboye nimero 10

Ishimwe Belly Stecy yatomboye nimero 19

 Umuhoza Linda yatomboye nimero 20

Ingabire Divine yatomboye nimero 34

Irebe Natacha Ursule yatomboye nimero 21

Umutoniwase Paula yatomboye nimero 26

Baje biyambariye uko babonye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger