AmakuruImikino

Babiri mu bahoze bakina hano mu Rwanda bafashije AFC Leopards ya Cassa kwitwara neza

Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ibifashiwemo na bamwe mu bakinnyi bahoze bakina muri shampiyona y’u Rwanda, yanyagiye Chemilil Sugar ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona ya Kenya wakinwe kuri iki cyumweru.

Ibi bitego by’iyi kipe itozwa na Cassa Mbungo Andre, harimo bibiri byatsinzwe n’Umunyarwanda Kayumba Soter usanzwe ari na Kapiteni w’iyi kipe, ndetse n’icyatsinzwe na Ndikumana Tresor wahoze akinira Amagaju y’i Nyamagabe.

Ibindi bitego bibiri byatinzwe na n’Umunya-Kenya John Makwata uri muri ba rutahizamu AFC Leopards igenderaho.

Gutsinda uyu mukino byafashije AFC Leopards kuzuza amanota arindwi, mu mikino ine ya shampiyona imaze gukina.

Shampiyona ya Kenya magingo aya iyobowe na Western Stima ifite amanota umunani, mu gihe igihangage Gor Mahia igifite imikino ibiri y’ibirarane ifite amanota atandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger