AmakuruAmakuru ashushye

Ba basore babazaga abantu aho bagiye muri gare ngo babakatishirize amatike birukanwe

Byari bimenyerewe ko igihe wabaga ugiye gutega imodoka muri gare rusange cyane cyane abakoreshaga busi za sosiyete zitandukanye wasanganirwaga n’abasore benshi bakubaza aho ugiye, wahababwira bakakwereka imodoka ujyamo ukicara wanashaka ukabatuma bakajya kugukatishiriza itike muri sosiyete bakorana nayo.

Ibi bisa naho byacitse kuko aba basore ntabwo bari gukora magingo aya, biravugwa ko birukanwe kuko muri gare ya Nyabugogo babaga barimo benshi nta n’umwe wahabona.

Umunyamakuru wa Teradignews akimara kumenya ko aba basore batakiri mu kazi kabo bakoraga umunsi ku munsi, yanyarukiye muri gare ya Nyabugogo iri mu mujyi wa Kigali  izwiho kugira abantu benshi, yasanze koko aba basore batakiri muri gare.

Yahageze saa 13:00, yinjiye mu modoka yari igiye i Musanze atabajijwe n’umuntu n’umwe aho agiye, ibi ntibyari bisanzwe ubundi kuko wageraga ku modoka nibura ubajijwe n’abantu barenga 10,  yicaye muri busi nta tike afite asabwa kujya kuyikatisha mu biro bya ajansi yari igiye kumutwara, ayitumye umuntu wari uri aho hafi ari kugenzura amatike yabwiwe ko ibintu byasubiwemo buri mugenzi ari kujya kuyigurira.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Teradignews utashatse ko amazina atangazwa wari uri muri gare ya Nyabugogo yavuzeko kuba aba basore bakoraga aka kazi birukanwe muri gare ari ikibazo gikomeye ku miryango yabo kuko kari akazi kari kabatunze n’imiryango yabo, yavuze ko ari umubare munini w’abantu bagiye kuba abashomeri kandi bari bafite akazi babyukiragamo umunsi ku wundi.

Umunyamakuru yakomeje agera muri gare ya Musanze naho asanga ariko bimeze, hari amakuru avuga ko aba basore bakoraga akazi kabo mu buryo bubangamiye abagenzi kuko rimwe na rimwe wasangaga babakoraho bamwe bakabinubira bavuga ko babanduriza imyenda bambaye.

Uretse ibyo kandi hari igihe bahutazaga umugeni bamurwanira kugira ngo abateze imbere, hari nabavugaga ko aba basore bakoraga bamwe basinze kuko hari igihe bashwaniraga umugenzi bakagera naho batera impaka za ngo turwane rimwe na rimwe bagafatana bagakizwa na bagenzi babo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger