AmakuruPolitiki

Ba bakobwa bari barakatiwe bakurikiranyweho kwangiza igiteina cya mugenzi wabo bafunguwe

Ba bakobwa bari bafunze barakatiwe imyaka 15 bazira kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo barekuwe by’agateganyo.

Aba bakobwa batandatu n’umusore umwe barekuwe kuri iki cyumweri tariki 13 Ugushyingo 2022 nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Aba bafunguwe nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Imwe mu nkuru zavugishije abantu benshi mu 2020 ni iy’abarimo; Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu bitabye urukiko bakurikranyweho guhohotera mugenzi wabo bikanavugwa ko bari bamwangirije imyanya y’ibanga.

Itsinda rigizwe n’aba bakobwa ndetse n’umusore bafatanyije ryari ryarakatiwe n’Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Nyuma yo kujurira aba bakobwa baje kugabanyirizwa ibihano bahabwa imyaka 15 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakobwa n’umusore bari bafunganywe bakimara guhabwa iki gihano, baje kwandikira Perezida wa Repubulika bamusaba imbabazi ndetse bibasaba gutegereza imyaka irenga ibiri ngo barebe ko bazihabwa.

Inama y’Abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Muri aba bafunguwe by’agateganyo harimo n’aba bakobwa batandatu n’umusore umwe bari bafunganywe bakurikiranyweho icyaha cyo guhohotera mugenzi wabo.

Aba bose bari bafunzwe nyuma yo gushuka mugenzi wabo Uwimana Sandrine akajya kubasura, bakaza kumuhohotera bamushinja gutwara umusore w’umwe muri bo.

Inkuru yabanje

Perezida Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa 12 zakatiwe n’Inkiko, izindi 802 zirekurwa by’agateganyo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger