AmakuruUtuntu Nutundi

Austaria: Umugore yatabawe amaze iminsi 12 yaraheze mu mugezi

Umugore yatabawe amaze iminsi 12 yaraheze mu gace k’icyaro katabamo abantu, yari atunzwe na biscuits n’amazi avubuka mu isoko.

Tamra McBeath-Riley yari kumwe n’abandi bantu babiri ubwo imodoka bagendagamo yaheraga mu nzira icamo umugezi.

Aba bantu baratandukanye ngo bashake ubufasha.

Madamu McBeath-Riley abatabazi bamusanze hafi y’imodoka barimo ariko bagenzi be ntibaraboneka.

Police ivuga ko aba bashobora kuba ‘baragize umwuma ukabije’ nyuma y’iminsi itatu bari ahantu hatari iby’ibanze kandi kure mu cyaro.

Madamu McBeath-Riley yahagurukanye na Claire Hockridge na Bwana Phu Tran bava ahitwa Alice Springs mu majyaruguru ya Australia tariki 12 z’ukwezi gushize.

Bajyanye kandi n’imbwa ya Madamu McBeath-Riley yitwa Raya.

Aba bari bagiye mu gace k’icyaro cyane k’ubutayu muri Alice Springs ubwo imodoka yabo yaheraga mu mwanya ucamo umugezi witwa Hugh.

Ubwo yari avanywe mu bitaro, Madamu McBeath-Riley yavuze ko uko ari batatu bagumye mu modoka iminsi itatu bagerageza kuyivana aho yaheze.

Ati: “Twagerageke iyo minsi yose ariko biranga, umugezi wari mugari”.

Batunzwe n’ibyo kurya amazi na biscuits bari bitwaje mu modoka. Baje no kubona isoko y’amazi hafi.

Pauline Vicary umupolisi muri aka gace avuga ko “iyi soko y’amazi yari mabi ariko niyo yatumye bakomeza kubaho”.

Byageze aho banzura gutandukana kugira ngo bashake ubufasha.

Bwana Tran na Madamu Hockridge biyemeza kugenda n’amaguru ngo bagere ahari umuhanda mugari.

Polisi yashyizeho za kajugujugu zo gushakisha aba bantu. Nizo zaje kubona Madamu McBeath-Riley kuri 1,5Km.

Umupolisikazi Pauline Vicary avuga ko Madamu McBeath-Riley yagumye hafi y’ahari amazi ko bigaragara ko aricyo cyatumye akomeza guhumeka.

Ntabwo bizwi neza niba imbwa ye yararokotse.

Madamu McBeath-Riley yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho kubera inzara ikabije.

Yavuze ko yari azi ko bagenzi be bo bamaze kubabona, bityo gusanga bataraboneka kuri we ari ikintu giteye ubwoba cyane.

Police ikomeje gushakisha aba bantu babiri bari kumwe na Madamu McBeath-Riley

Pauline Vicary yabwiye Australian Broadcasting Corporation ko “Kubera imiterere y’ahantu baburiye bakomeje gushakisha aba bantu bifashishije za kajugujugu”.

Ati: “Ni ahantu hateye nabi – hari imicanga myinshi, hari ibumba rikomeye, hari n’ibitare.”

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger