Imyidagaduro

Asinah yatunguwe n’ubukwe bwa Safi, abugereranya n’ubwa Riderman bakundanye

Mukasine Asinah[Asinah Erra mu muziki] yatangaje ko yatunguwe n’ubukwe bwa Safi Madiba wo mu itsinda ry ‘abanyamuziki rya  Urban Boyz, ashimangira ko bwagenze neza kurusha ubwa Riderman bigeze gukundana.

Niyibikora Safi [Safi Madiba] uririmba muri Urban Boyz yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judith mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017. Mbere gato hari habanje kubaho umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Ndetse kuri ubu we n’umugore we Niyonizera Judith berekeje muri Tanzania mu kwezi kwa buki n’ubwo hakomeje gukwira inkuru nyinshi zibavugaho.

Mu butumwa Asinah yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter na Instagram yatangaje ko yatunguwe gusa avuga ko ubukwe bwa Safi bwari bwiza n’ubwo bwaje nka kibona umwe, ndetse anahishura ko hari ababukoze bameze nk’abaraye mu kabari.

Ati”Muzabyare hungu na kobwa kandi ntimuzibagirwe Imana yo yonyine izi impamvu yabahuje, muzubakire urugo rwanyu ku Mana. Insha Allah, mu bukwe bwatunguranye ubwa Safi bufashe iya mbere ariko wabonaga nta stress bafite, bari banezerewe, mu gihe abandi wagiraga ngo baraye mu kabari.”

Uyu mukobwa yahise aboneraho kunnyega mu buryo bujimije ubukwe bwa  Riderman  bahoze bakundana ndetse bateganya kubana bakaza gutandukana ndetse Riderman akazana indi nkumi y’ikizungerezi, Asinah yavuze ko ubukwe bwa Safi bwari bwiza cyane ugereranije n’abandi babukoze bameze nk’abaraye mu kabari[aha yashakaga kuvuga Riderman n’ubwo ateruye ngo abivuge].

Mukasine Asinah [Asinah] ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Dancehall ,  yakundanye na Riderman imyaka itari mike [imyaka umunani] ndetse benshi  bari baziko urukundo rwaba bombi rutazapfa kuyoyoka gusa byaje kurangira mu ntangiro za 2015 ubwo Riderman yagaragazaga undi mukobwa banahise barushinga, nyuma yo gutandukana na Riderman kugeza ubu Asinah yahise yerekeza mu muziki  ndetse ni umwe mu bahanzikazi bahanzwe amaso.

Nyuma yo gutandukana na Riderman, Asinah asigaye akora umuziki

Asinah mu minsi yashize yavugaga ko yazinutswe abasore ndetse akemeza ko kongera kubona umusore umwibagiza Riderman bakundanye imyaka umunani bigoye cyane. Yagiye kandi agaragaza ko agikunda Riderman gusa uyu mugabo we akamurenza ingohe kuko yifitiye umugore banafitanye umwana.

Riderman na Miss Agasaro Nadia wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya umwaka wa 2015 basezeranye imbere y’Imana ku itariki ya 16 Kanama 2015, banafitanye umwana w’umuhungu witwa Eltad.

Riderman n’umugore we Agasaro Nadia basezerana

https://www.youtube.com/watch?v=BSi4b5jJ6bQ

Twitter
WhatsApp
FbMessenger