Imyidagaduro

Asinah yahishuye ko nyuma yo gutandukana na Riderman yaba amaze igihe ari mu rukundo rushya

Umuhanzikazi Asinah yaciye amarenga y’uko yaba ari mu rukundo gusa yirinda kuvuga byinshi no gutangaza umusore baba bakundana.

Mukasine Asinah [Asinah] ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Dancehall ,  Asinah yakundanye na Riderman imyaka itari mike [imyaka umunani] ndetse benshi  bari baziko urukundo rwaba bombi rutazapfa kuyoyoka gusa byaje kurangira mu ntangiro za 2015 ubwo Riderman yagaragazaga undi mukobwa banahise barushinga, nyuma yo gutandukana na Riderman kugeza ubu Asinah yahise yerekeza mu muziki  ndetse ni umwe mu bahanzikazi bari kwigaragaza cyane .

Asinah agikundana na Riderman yagaragara yambaye yikwije ariko nyuma yo gutandukana yahinduye imyifatire mu buryo bugaragara , Benshi bemeza ko ibikomere by’urukundo rw’imyaka umunani aribyo bikomeje gusaza Asinah ndetse bigatuma adasiba mu itangazamakuru avugwaho ibintu bitandukanye.

Uyu mutegarugori kuri ubu yongeye gutangaza ko  ari mu rukundo n’umusore mushya ndetse bakaba bamaze igihe kinini bakundana gusa yirinda kugira byinshi avuga.

Ku ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ari kumwe n’umuraperi Diplomate yongeye kugaragaza ko afite umukunzi ndetse anamusaba kutagira ikibazo.

Yagize ati”Nizeye ko umukunzi wanjye nta shyari ari bugire kubera ko ndi kumwe na Diplomate mu ifoto.”

Ibi uyu mukobwa ashobora kuba yabikoze kugira ngo yerekane ko n’ubwo yasigiwe ibikomere na Riderman yabonye undi umuhoza amarira ndetse akaba yizeye ko kuri ubu atamufuhira, kimwe mu byaba byateye uyu mukobwa kwandika gutya ni uko ari mu gihugu cya Uganda aho yagiye mu mishinga y’ibikorwa bya muzika akaba ari naho yahuriye na Diplomate nawe kuri ubu uri muri iki gihugu.

Ifoto ya Asinah na Diplomate yaherekesheje aya magambo 

Akaba yagararizaga umukunzi ko n’ubwo ku ifoto ari kumwe na Diplomate nta kindi kidasanzwe kisumbuye bakoze kirenze kwifotoza.

Asinah mu minsi yashize yavugaga ko yazinutswe abasore ndetse akemeza ko kongera kubona umusore umwibagiza Riderman bakundanye imyaka umunani bigoye cyane. yagiye kandi agaragaza ko agikunda Riderman gusa uyu mugabo we akamurenza ingohe kuko yifitiye umugore banafitanye umwana.

Asinah agiye kumara ibyumweru bibiri muri Uganda aho yagiye gukorana  indirimbo na Ykee Benda, ikaba iri gutunganywa  na Producer Nessim ugezweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Give me love’.

Asinah ajya atuma benshi bavugishwa kubera imyambarire
Asinah ari gukorera indirimbo mu gihugu cya Uganda hamwe na Producer Nessim

Give me love, indirimbo Asinah aheruka gushyira ahagaragara

https://www.youtube.com/watch?v=BSi4b5jJ6bQ

Twitter
WhatsApp
FbMessenger