AS Kigali yatsindiwe i Kampala isezererwa muri CAF Confederations Cup

Ikipe ya AS Kigali yari ihagararariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane wa Afurika, Total CAF Confederations Cup, yasezerewe itarenze ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsindwa na Proline yo muri Uganda ibitego 2-1.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wabereye i Kampala, nyuma y’ubanza yari yanganyirijemo igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Proline yihariye igice cya mbere cy’umukino, inakirangiza iri imbere n’ibitego 2-0 bwa AS Kigali. Ni ibitego byombi byatsinzwe na Ivan Bogere. Igitego cya mbere uyu musore yagitsinze ku munota wa 12 w’umukino, yongeramo icya kabiri ku munota wa 21.

Abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana bakoze iyo bwabaga ngo bishyure mu gice cya kabiri cy’umukino, birangira bishyuye igitego kimwe babifashijwemo na Ssentongo Farouk Saif.

 

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger