AmakuruImikino

Arsenal yatangiye shampiyona y’Abongereza itsindwa na Manchester City

Ikipe ya Arsenal isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri Visit Rwanda, ntiyahiriwe n’intangiriro za shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Manchester City ibitego 2-0.

Uyu mukino wanabimburiwe n’itangizwa ry’amasezerano agamije kwamamaza ubukerarugendo, hagati y’u Rwanda na Arsenal.

Manchester City yatangiye uyu mukino ihanahana neza kurusha Arsenal, ari na ko ikomanga mu izamu ryayo buri kanya.

Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino, ku mupira Raheem Sterling yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina bikarangira uruhukiye mu izamu rya Petr Cech.

Arsenal yatangiye ihuzagurika yaje gukangurwa n’iki gitego, na yo itangira gucishamo ikajya igerageza uburyo imbere y’izamu rya Manchester City.

Mu buryo iyi kipe y’umutoza Unai Emery yagerageje, harimo ishoti ryo ku munota wa 20 ryatewe na Hector Bellerin nyuma yo gusigarana n’umuzamu, gusa birangira Edersson Moraes apanguruye umupira.

Manchester City na yo yagiye igerageza ubundi buryo, harimo nk’ishoti Ryad Mahrez yateye umupira ugaca hanze gato y’izamu.

Ni nyuma ya Coup Franc yari amaze gutera umupira ugashyirwa muri koruneri n’umuzamu Petr Cech.

Manchester City yarangije igice cya mbere iri imbere n’igitego 1-0.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri asatirana, gusa Manchester City yari yamaze kwinjiza mu kibuga Kevin de Bruyne ikarusha Arsenal imbaraga.

Aguero yashoboraga kubonera Man City igitego cya kabiri ku munota wa 60 nyuma yo gusigarana n’umuzamu Petr Cech bonyine, gusa ishoti yateye rikurwamo n’uyu muzamu.

City yarangije akazi ku munota wa 64 ibifashijwemo na Bernardo Silva. Ni ku mupira yari ahawe na Benjamin Mendy watangaga umupira wa kabiri wavuyemo igitego muri uyu mukino.

Uyu mukino warebwe n’Abanyarwanda benshi.
Umuyobozi wa Contact FM Albert Rudatsimburwa i Londres.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger