Ariel Wayz na Juno Kizigenza nabo bunze mu rya Kenny Sol bagaragaza akabari ku mutima

Abandi bahanzi Nyarwanda barimo Juno Kixigenza na Ariel Wayz bunze mu ryavuzwe na Kenny Sol ku gasuzuguro gakabije gasigaye gakorerwa abahanzi mu gihe cy’ibitarano batuniwemo.

Aba bahanzi nabo bahagurutse batangiza ubukangurambaga bwo kwamagana icyo bise agasuzuguro bakorerwa n’abo bise “abakomisiyoneri b’abahanzi.” banikoma uwo ariwe wese wakwijundika Kenny Sol bitewe niri tangazo yashyize ahagaragara.

Kenny Sol niwe watangije iyi nkundura nyuma uuko asohoye itangazo rigaruka ku mpamvu ataririmbye mu gitaramo Rwanda Rebirth Celebration Concert cyaririmbwemo na The Ben cyabaye ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022.

Kenny Sol utararirimbye kandi yaragombaga kuririmba, yasohoye itangazo risa nk’iritangiza ubukangurambaga yise #Turambiweagasuzuguro avugamo ko abategura ibitaramo mu Rwanda basuzugura abahanzi nyarwanda.

Kenny Sol wagarutse ku Munyamakuru David Bayingana wari wateguye iki gitaramo, yavuze ko yamubwiye amagambo y’agasuzuguro kenshi amwihenuraho, amubwira ko azaririmbe cyangwa arorere.

Uyu muhanzi avuga ko abateguye iki gitaramo banze kubahiriza amasezerano bagiranye ndetse ko ari yo mpamvu ataririmbye muri kiriya gitaramo.

Umuhanzi Juno Kizigenza na we ugezweho muri iyi minsi, na we yahise asohora inyandiko ndende yamagana aka gasuzuguro gakorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Muri iyi nyandiko ya Juno Kizigenza, atangira yihanganisha Kenny Sol ko na we ashobora gutangira gusobanyirizwa kubera kugaragaza ukuri kw’ibibera muri uru ruganda rwa muzika.

Juno Kizigenza uvuga ko aka gasuzuguro kaba kihishwe inyuma n’abakomisiyoneri bereka abahanzi ko bifuza iterambere ryabo ariko bakajya kubaca ruhinganyuma kugira ngo bakame izo bataragiye.

Yagize ati “Kandi benshi muri bo ni na bo bitambika hagati y’umuhanzi n’ibigo bitera inkunga cyangwa ibya Leta bigize abakomisiyoneri b’abahanzi bakabeshya ko abahanzi bose ari abasinzi kandi ko ari bo bonyine bazi kuduhandlinga [kutugarura mu murongo].”

Ariel Wayz we yaje agaragaza ko abantu badakwiye kwijundika Kenny Sol ahubwo ko bagomba gufata umwanya bakaganira ku bibazo by’ingutu barimo bitabaye ibyo ikibyimbye kigakomeza kubyimba.

Yagize ati”Ubu rero mugiye kwerekana ko kenny ariwe ufite ibibazo , mubone uko mumurangiza 💔 we have to talk about these issues, bcz if we don’t some of us are luckily gonna die coz of Depression, no kuba atavuga ibimumazemo iminsi bimurya kuko azi neza ko batamwumva nanabivuga 😔

Aba bahanzi bavuga ko abo bantu bigize abakomisiyoneri b’abahanzi bateye imbere mu gihe bamwe mu bahanzi barinda basaza badatejwe imbere n’impano yabo.

Inkuru yabanje

Mu mujinya mwinshi Kenny Sol yabwiye amagambo akakaye abategura ibitaramo ku gasuzuguro kajejeta bakomeje kwereka abahanzi

Comments

comments