AmakuruImikino

Argentine ya Lionel Messi yatangiye Copa America itsindwa na Colombia

Ikipe y’igihugu ya Argentine La Albeceleste yatangiye nabi imikino ya Copa America iri kubera mu gihugu cya Brazil, nyuma yo gutsindwa na Colombia ibitego 2-0.

Roger Martinez yatsindiye Colombia igitego cya mbere ku munota wa 72 w’umukino, mbere y’uko Duvan Zapata wari winjiye mu kibuga asimbura atsinda igitego cya kabiri umukino ubura iminota ine ngo urangire.

Nyuma y’uyu mukino, Lionel Messi abenshi bari bahanze amaso yavuze ko ari cyo gihe cyo kwirengagiza ibyabaye, ahubwo amaso yabo bakayahanga imbere.

Ati” Mbabajwe n’uku gutsindwa, si byiza gutangira irushanwa gutya.  Ikindi ikibuga cyari kibi, n’ubwo kitaba urwitwazo. Nta gihe cyo kwinuba gihari, tugomba kureba imbere, tugomba kubura amaso ubundi tugakomeza urugendo, hari byinshi bikidutegereje mu irushanwa.”

Yakomeje agira ati”  Bihariye umupira, gusa ntibarema uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa ubwo  twari dutangiye kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri, bahise badutsinda igitego.  Ubwo twari twongeye kwishakisha, bahise badutsinda ikindi gitego cyahise kidukura mu mukino”.

Lionel Messi asanga gutsindwa na Colombia bigomba kubabera isomo ryatuma bitwara neza mu mikino iri imbere. Asanga kandi gutsinda Paraguay mu mukino wa kabiri w’itsinda bizabagarura mu irushanwa.

Argentine yaherukaga gutsindwa umukino uwo ari wo wose utangira irushanwa muri 2007 itsindwa na Brazil.

Umukino uzayihuza na Paraguay uteganyijwe ku wa gatatu ku wa 19 Kamena 2019, mbere yo guhura na Qatar mu mukino wa nyuma usoza itsinda.

Abakinnyi ba Colombia bishimira igitego cy’insinzi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger