AmakuruImikino

APR FC yatsinze Etincelles, AS Kigali ikomeza kujya ahabi

APR FC yagiye gutsindira Etincelles i Rubavu kuri Stade Umuganda ibitego 2-0 igumana umwanya wa mbere mu gihe Mukura VS yari inganya amanota na APR FC yatsikiye ikanganya na AS Kigali.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Ugushyingo 2018 , shampiyona y’u Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wayo wa 5, Etincelles yari yakiriye APR FC kuri stade Umuganda yananiwe kwihagararaho itsindwa ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yatsinze ku munota wa 28 na 68 w’umukino.

Mu gice cya mbere amakipe yombi wabonaga asa naho ari kwigana nta gusatirana bikabije kwahabaye, igice cya kabiri gitangiye Etincelles yagaragaje urwego ruri hasi cyane ku buryo APR FC yayirushaga ku buryo bugaragara umukino urangira ari ibitego bibiri bya APR FC biyihesha gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 15 n’ibitego 10 izigamye.

AS Kigali yari yasuye Mukura VS i Huye yananiwe gutsindirayo inganya ubusa ku busa n’ubwo AS Kigali yagerageje gusatira ariko na Mukura ikayibera ibamba umukino ukarangira ari 0-0.

Imikino 2 ibaye kuri uyu wa Kabiri itumye urutonde ruhinduykaho gato kuko APR FC isize Mukura VS banganyaga amanota, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15, Mukura VS ni iya kabiri n’amanota 13, iya gatatu ni Police FC n’amanota 9 mu gihe AS Kigali y’umutoza Masudi Djuma ikomeje kujya mu myanya y’inyuma n’amanota 4.

APR FC iyoboye uru rutonde itari yatsindwa umukino n’umwe ndetse nta n’igitego yari hinjizwa , Mukura VS uyu ni umukino wa mbere inganyije mu gihe AS Kigali yo gutsinda bikomeje kuyibera ihurizo.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger