Amakuru ashushyeImikino

APR FC yanyagiye ikipe ya Anse Reunio yo muri Seychelles mu mikino ya Confederation Cup

Ibitego bine  nibyo APR FC itsinze ANSE REUNION yo muri Seychelles mu mukino ubanza w’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo.

Muri uyu mukino woroheye iy’ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda APR FC, ukaba umukino wabaye nko kurira umusozi w’igorogota ku ikipe ya Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles kuri Sitade Amahoro i Remera, Djihad Bizimana yongeye gushimangira ko ari mu bihe bye byiza maze atsindamo ibitego 3 muri bine iyi kipe ya APR FC yatsinze.  Ikindi cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku munota wa 81.

Nk’ikipe iri mu rugo APR FC yatangiye ishaka igitego ariko abasore barimo Issa na Muhadjiri mu minota ya mbere ntibyabahira, ibi ariko byaje gukosorwa na Bizimana Djihad ku munota wa 11 ku mupira yari ahawe na Migi aterera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira uruhukira mu rushundura.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego kimwe ku busa maze ibindi bitatu biboneka mu gice cya kabiri, ku munota wa 71 igitego cya 2 cya APR FC gitsindwa na Bizimana Djihad ku mupira uvuye muri koruneli. Kuwa 81 igitego cya 3  gitsindwa na Bigirimana Issa no kuwa 91 Djihad  ashyiramo agashyingura cumu.

APR FC ikaba itahanye impamba ihagije ku buryo yizeye bidasubirwaho kuzakomeza mu cyiciro cya 2, aho izahura na Djoliba AC yo muri Mali. Kugira ngo APR FC isezererwe ni uko yazatsindwa ibitego bitanu ku busa muri Seychelles

Mu gihe umukino ubanza APR FC itsinze 4-0 hari umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Gashyantare mu kirwa cya Seychelles ari  naho iyi kipe ibarizwa.

APR FC yari yabanje mu kibuga Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Emmanuel Imanishimwe, Ombolenga Fitina, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bizimana Djihad, Maxime Sekamana, Issa Bigirimana, Muhadjiri Hakizimana na Byiringiro Lague.

Ni mugihe Anse Réunion FC yabanjemo Ricky Rose, Jules Constance, Tsima Jean Eddy Randriamihaja, Don Fanchette, Bibi Warren, Helton Monnaie, Rachid Gumbo, Rodrick Rose, Kanakulya Mohamed, Bibi Noris, na Yelvany Rose.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger