AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yamaze kwibikaho kabuhariwe Ally Niyonzima

Ikipe ya APR FC yamaze kwibikaho Ally Niyonzima usanzwe akinira ikipe y’igihugu Amavubi, nyuma yo kumusinyisha imukuye mu kipe ya AS Kigali.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali uyu musore yakiniraga yemeje aya makuru, ivuga ko yasinye muri APR FC amasezerano y’umwaka n’igice. (Amezi 18)

Ni nyuma y’amakuru yari amaze iminsi yerekeza uyu musore muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ally Niyonzima usanzwe akina hagati mu kibuga, afatwa nk’umusimbura mwiza wa Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi urimo agenda agana mu za bukuru. Ashobora kandi gukoreshwa ku mwanya Djihad Bizimana utarabonerwa umusimbura yakinagaho.

Uretse Ally Niyonzima, hari amakuru avuga ko APR FC yaba yaramaze no gusinyisha rutahizamu Nshuti Innocent wamaze gutandukana na Club Sportive Sifaxien yo muri Tunisia, ndetse bikaba binavugwa ko ishobora gusinyisha myugariro Ndayishimiye Celestin wa Police FC nk’umusimbura wa Imanishimwe Emmanuel Mangwende wamaze kwerekeza mu gihugu cya Serbia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger