AmakuruImikino

APR FC yakubise itababarira Etiencelles FC,Musanze FC iterwa icumu ryotsa ku mutima

Ikipe ya APR FC yashimangiye umwanya wayo wa mbere w’agateganyo muri shampiyona nyuma yo gukubita nta mbabazi ikipe ya Etincelles FC ibitego 4-2.

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yabanje kuganzwa na Etincelles FC ariko mu minota ya nyuma ibona amanota 3.

APR FC Yafunguye amazamu ku munota wa 4 w’umukino,ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

Ntibyatinze ku munota wa 34 APR FC Itsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo na Bizimana Yannick.

Etincelles FC yaje kwishyura igitego kimwe ku munota wa 2 mu yongerewe ku gice cya mbere ibifashijwemo na Hussein.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Etincelles FC yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ihita yishyura kiriya gitego ku munota wa 59 ibifashijwemo na Muniru.

APR FC yahise yisubiraho ihita ishyiramo ibitego 2 ibifashijwemo na Mugisha Gilbert ku munota wa 64 na Ishimwe Christian Kuwa 79.

Ikipe ya Musanze FC ubu ihagaze ku mwanya wa 12,ikomeje kwisanga mu bihe bibi aho yanyagiwe na Police FC ibitego 4-0,mu mikino yasumbirijwe cyane mu buryo bugaragarira amaso.

Uko urutonde ruhagaze:

1. APR FC 40 Pts
2. Rayon Sports 39 Pts
3. Kiyovu Sports 38 Pts4. AS KIGALI 37 Pts
5. Gasogi United 36 Pts
6. Police FC 33 Pts
7. Etincelles FC 33 Pts
8. MUKURA VS 25 Pts
9. Bugesera FC 25 Pts
10. Gorilla FC 25 Pts
11. Sunrise 24 Pts
12. Musanze FC 24 Pts
13. Rwamagana 19 Pts
14. Rutsiro FC 18 Pts
15. Marines FC 13 Pts
16. ESPOIR FC 11 Pts

Twitter
WhatsApp
FbMessenger