Amakuru

APR FC yaguze Bukuru Christophe wirukanwe na Rayon Sports

APR FC yasinyishije Bukuru Christophe w’imyaka 23 , umukinnyi wo hagati wakiniraga Rayon Sports, akaba yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe APR FC,

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane igihe yakinirag Mukura Victory Sports mu mwaka w’imikino wa 2017/18, yitezweho guhanganira umwanya n’abakinnyi bakina mu kibuga hagati muri APR FC barimo Butera Andrew, Itangishaka Blaise na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

Bukuru Christophe ni umwe mu bakinnyi barekuwe na Rayon Sports nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina mu mwaka umwe yari ayimazemo.

Uyu mukinnyi mushya mu ikipe y’Ingabo z’igihugu yabisikanye na Ndacyayisenga Clément ukina mu mutima wa ba myugariro, we wamaze gusubizwa muri Marines FC kuko APR FC yasanze bigoye ko yabona umwanya uhagije wo gukina mu bwugarizi.

Bukuru Christophe yabaye kandi umukinnyi wa gatanu uguzwe na APR FC avuye muri Rayon Sports nyuma ya Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djaber.

Capt Kavuna Elias ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa APR FC ni we wasinyishije Bukuru Christophe w’imyaka 23
Twitter
WhatsApp
FbMessenger