AmakuruAmakuru ashushye

APR FC yabonye umutoza mushya

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwagateganyo rwa Shampiyona y’iciro cya mbere mu Rwanda  Azam Rwanda Premier League  yamaze kubona umutoshya mushya w’umunya Serbia witwa Zlatko Krmpotić.

Ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umutoza mushya mukuru wa APR FC umunya Serbia Zlatko Krmpotić yari yakiriwe n’abayobozi ba APR FC banamuha ikaze mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Uyu mutoza Zlatko Krmpotić, aje asimbura mugenzi we nawe w’umunya Serbia Dr Ljubomir Petrović wari umaze amezi 11 ari umutoza mukuru wa APR, gusa yaje gusezera ku kazi k’ubutoza kubera uburwayi bw’umutima.

Petrović yasezeye kuri APR mu Gushyingo, agenda agiye kwivuza biba ngombwa ko asabwa ko yahagarika akazi ke. Kuva icyo gihe, APR yatozwaga na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru mu gihe bari bagishakisha umusimbura wa Petrović.

Zlatko Krmpotić umutoza mushya APR FC ibonye  yavutse tariki 07 Kanama 1958  afite imyaka 60 y’amavuko, akaba yaravukiye muri Serbia mu mugi wa Bergrade. Zlatko Krmpotić yatoje amakipe nka TP Mazembe yo muri Congo, Zesco United yo muri Zambia, n’andi atandukanye.

Zlatko Krmpotić  azerekwa abatoza bagenzi be bungirije bazakorana ndetse n’abakinnyi kuri uyu wa Gatanu, ndetse akazanakoresha imyitozo ye ya mbere muri APR FC ku munsi w’ejo kuwa Gatanu saa cyenda n’igice i Shyorongi.

Zlatko Krmpotić umutoza mushya wa APR FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger