Cover StoryImyidagaduro

Anita uherutse kwibaruka yavuze izina asigaye yita umwana we anatangaza igihe azavugira amazina ye yose

Umushyushyarugamba Anita Pendo yibarutse imfura ye y’umuhungu ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 29 Kanama 2017, Kuva yakibaruka benshi bifuza kumenya ubuzima abayemo ndetse n’izina yise umwana we.

Anita yabyariye mu bitaro byo mu murenge wa Remera mu bitari bya La Croix  du Sud bizwi cyane nko kwa Nyirinkwaya, yabyaye nyuma y’amezi make yari ashize atangaje ko ari mu rukundo n’umunyezamu wa AS Kigali witwa Ndanda Alphonse.

Kuva Anita yakibaruka ntago agikunda kugaragara cyane mu ruhame kuko avuga ko yabaye umubyeyi ndetse akaba agomba kwita ku muhungu we akanamuha umwanya munini kuko akiri muto cyane.

Mu kiganiro Anita yagiranye na TERADIG NEWS yavuze ko kuri ubu ameze neza kandi akaba atewe ishema no kwitwa umubyeyi, yavuze kuri byinshi byagiye bimutonda kuva yabyara anakomoza ku mazina y’umwana we abantu benshi bategerezanije amatsiko menshi.

Anita yabajijwe niba azongera kugaragara mu bikorwa yari asanzwe amenyerewemo byo kuyobora ibitaramo, nta kuzuyaza avuga ko kubera ko ari akazi ke agomba gukomeza kubikora kandi akaba adateganya kubihagarika mu minsi ya vuba.

Ati”Cyane rwose ibikorwa byo kuyobora ibitaramo nzabikomeza kuko ni akazi kanjye kandi zinzagahagarika, ubusanzwe si kenshi njya mu bitaramo ntafitemo akazi keretse ibijyanye na gospel cyangwa iyo ari umuhanzi mfana… uretse ko njye niyo ntaba umushyushyarugamba [Mcee] n’ubundi nkora ibiganiro bya Showbizz urumva ko kujyayo ari ingenzi, bizajya biterwa.”

Abajijwe ibyamutunguye akimara kubyara yavuze ko byose byari bishya, avuga ko konsa umwana no kumwitaho biri mu byabanje kumutonda.

Yongeye kubazwa ikintu mu gihe cy’umwezi amaranye n’umuhungu we yamumenyeraho aramutse ari mu bandi bana benshi, avuga ko icya mbere cyatuma amumenya ari ijwi, avuga ko noneho byaba akarusho aramutse amukoze ku mutwe. Ati”Ijwi rye maze kurimenya ndetse n’iyo mukoze ku mutwe mpita mumenya.”

Abajijwe amazina bamwise, yavuze ko ako kakiri agaseke gapfundikiye gusa avuga ko kuri ubu asigaye yaramuhimbye akazina ka Kabooboo, avuga ko andi mazina we n’umugabo we batarageza igihe cyo kuyatangaza gusa yemeza ko mu Ukuboza uyu mwaka ari bwo bazayashyira hanze.

Anita Pendo n’umugabo we Ndanda Alphonse

Yavuze ko ikintu cyamutonze ubwo yari atwite ari ukuntu yakundaga kurwaragurika ndetse no kuba yarakoraga atwite.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rwatangiye kuvugwa mu Ukuboza 2016 ubwo Anita yeguriraga umutima we Ndanda waje asimbura Producer David wo muri Future Records bari bamaze igihe kinini bakundana bakaza gutandukana ku bushake bwabo. Agatangira kubisakaza ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

MC Anita Pendo umwe mu bagore bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda, akaba n’umunyamakuru ku kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru[RBA].

Anita Pendo akorerwa ibirori byo kwitegura umwana we

Ubwo Anita yibarukaga

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger