Amakuru ashushyePolitiki

Andi majwi y’abo mu muryango wo kwa Rwigara yumvikanisha imigambi mibisha kuri leta iriho

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeri 2017, nibwo humvikanye amajwi agaragaza abo kwa Rwigara bagiye bacura umugambi n’abari hanze y’u Rwanda bashaka guhirika ubutegetsi buriho.

Kuri ubu andi majwi yagiye hanze yumvikanamo Adeline Rwigara[Nyina wa Rwigara] aganira na Gwiza  Tabitha [nawe wo mu mu muryango wo kwa Rwigara gusa akaba aba hanze y’u Rwanda]  ku mugambi wo guhirika ubutegetsi bafatanije n’ishyaka rya RNC riba muri Afurika y’Epfo rirwanya leta y’u Rwanda, rirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa.

Aya majwi bagiye bohererezanya ku rubuga rwa Whatsapp mu Ukwakira 2016,  bumvikana baganira ku butegetsi buriho mu Rwanda ndetse bakavuga ukuntu umukobwa wabo ashiritse ubute akaba ashaka guhangana n’ubu butegetsi bo bita ubw’igitugu.

Muri aya majwi nyina wa Diane Rwigara yumvikana avuga umugabo witwa Mukobanyi ngo wigeze gukundana na Diane Rwigara akavuga ko batagikundana gusa basigaye bakorana mu bijyanye na politiki kuko ibyo gukundana ngo Yesu yabishyizeho iherezo.

Hongera kumvikanamo izina ry’uwitwa muganga ndetse n’undi bita mukuru we ngo ukorana n’ishyaka rya RNC, bakavuga ukuntu bajyaga bavugana ku bikorwa bya Politiki n’aba bombi ndetse bakagaruka k’uwundi bita uw’epfo[baba bashaka kuvuga umwe mu bayobozi bakuru bo mu ishyaka rya RNC rikorera muri Afurika y’epfo].

Muri aya majwi kandi nyina wa Diane yumvikana nanone avuga ukuntu uwo yita Mukobanyi[uyu ngo yahoze akundana na Diane Rwigara] aba yoherereje ubutumwa uw’epfo ndetse na Himbara akoresheje telefoni ya Diane Rwigara, yongera kuvuga ukuntu ngo Diane yanze ko bajyana gushyingura akajya mu bikorwa bya Politiki y’abo barwanya leta gusa akabimuhisha.

Ati”Uyu munsi rero habaye ikindi urumva twe twagiye gushyingura Rwabukamba, njye[Adeline Rwigara]  na Anne na Rugwiro noneho twari tugiye kujyana na Diane avuga ko bidashoboka, ariko njye nahitaga mbona ko ari ibyo bya politiki arimo bya Opozisiyo[abarwanya leta]. Nonaha rero muganga ambwiye ko uw’epfo yamubwiye ko wa Mukobanyi yoherereje ubutumwa uw’epfo akoreshej telefoni ya Diane ,

ngo yandikiye uw’epfo yandikira na Himbara akoreshej telefoni ya Diane, ababwira ko bamwandikira bakamusubiza nta kibazo kuko ngo iye yibwe kandi ikaba yibwe n’abo muri DMI b’abasirikare, noneho uw’epfo abwira muganga ngo ambwire ko uyu muntu akorana nabo,   ati nibabwire Diane asibe izo message kuko nibazibona bazagira ngo niwe wazohereje, mbwira muganga ko ntabyo mubwira kuko namubwiye gutandukana nawe [mukobanyi] arabyanga ngo bakorana ibya politike ntibagikundana.”

“Nashatse kubibwira Anne wenda ngo abibwire mukuru we kuko njye narambiwe nkaba nta kintu nzongera kumubwira by’uriya mukobanyi , muri make ngibyo ntugire ngo birampangayikishije nifitiye amahoro muri Yesu, ino hari ikintu cy’ubwoba ino Rwabukamba yashyinguwe nk’uko papa Diane yashyinguwe, muri abo bategetsi nta n’umwe wahageze.”

“Yirirwaga yiruka ibintu bye byose byarabaye boloke nyine ameze nkatwe, ariko twatabaye twashyinguye nzajya no kubasura, twanatwerereye tujyana n’indabo. Ariko nyine abantu bose bari bafite ubwoba, ariko Nyirabishopori… nigeze kubikubwira ntiwabyumva Marie Esther namwise Nyirabishopori ariko ninjye warimwise Imana yambujije gukorana nawe kimwe na wa wundi ngo  ni Chris Message ze ntago nkizumva.”

Uyu Rwabukamba Vénuste wavugwaga na Adeline Rwigara yari  umucuruzi ukomeye i Rwamagana, yitabye Imana kuwa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016. Uyu mugabo yishwe arashwe asangwa mu rugo iwe i Rwamagana mu nzu akikijwe n’amaraso n’imbunda yo mu bwoko bwa masotera n’igitoyi cy’isasu.

Muganga akomeza agira inama abo kwa Rwigara ko badakwiye gukomeza guhisha amabanga ahubwo ko bakwiye kujya bayabasangiza kuko ngo bo baba bafite amakuru.

Ati”Alloo uziko amabanga yanyu ateye ubwoba uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye, ngo muriho murahisha yenda icyo mwakora mwazajya mubivuga mukavuga nk’utuntu duhari ariko mukabwira abantu ngo ntibazabivuge, ariko mukababwira kubigira ibanga. Kugira ngo mu gihe habaye situation isaba intervention nayo izamenyekane n’ubungubu njye nari nagiye mu kizamini ngiye kubona mbona Jindori yanyandikiye ubutumwa mbona anyandikira ibintu David yamwandikiye amubaza, n’uko numva rero nta n’ubwo yumva ikibazo kiri iwanyu biramushobera ….. ”

Akomeza ababwira ko we ayo mabanga yabo atajya   ayasobanukirwa. Hari aho avuga ati “Ubwo se ayo ni mabanga ki? Ejo ko umuntu ashobora kugenda bakamunyuruza akajya mu nzu [Safe house] mukagira ngo yuriye n’indege cyangwa ngo wenda umuriro wamushiriyeho mukazajya gusobanukirwa n’umuntu yarakorewe iyicarubozo. Uziko mwebwe mwageze aho wa mugani mukabana na Shitani mukayimenyera? Icyo nakubwira cyo abantu barakurikira cyane cyane uriya mugabo…hari byinshi atatubwira ariko we barabimubwira. Ibindi yambwiye itumanaho nirikunda nzabikubwira.”

https://teradignews.rw/2017/09/25/hatahuwe-ibiganiro-bigaragaza-ko-kwa-rwigara-bashakaga-guhirika-ubutegetsi/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger