Politiki

ANC yasabye Jacob Zuma kwegura ku nshingano zo kuyobora Afurika y’epfo.

Jacob Zuma yegujwe ku butegetsi n’ubuyobozi bwa ANC nyuma y’aho ubutegetsi bwe bumungiwe na ruswa. Perezida Zuma aje akurikira umukambwe Robert Mugabe wahiritswe ku butegetsi bwa Zimbabwe mu Ukuboza k’umwaka ushize.

N’ubwo abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi ANC basabye perezida Jacob Zuma kwerura ko yeguye ku mugaragaro, Perezida Zuma aracyari umukuru w’igihugu cya Afurika y’epfo magingo aya, gusa biteganyijwe ko azagira icyo atangaza ku munsi w’ejo nk’uko aba bayobozi babitangaje.

Aba bayobozi ba ANC bakomeza banavuga ko perezida Jacob Zuma we yari yifuje kurekura ubutegetsi hagati y’amezi atatu n’atandatu ari imbere.

Hari hashize igihe kirekire perezida Zuma ashyirwaho igitutu cyo kwegura ku nshingano zo kuyobora Afurika y’epfo dore ko abarwanashyaka ba ANC bamusabye kuva ku butegetsi guhera mu Ukuboza umwaka ushize akanangira umutima. Ni mu gihe kandi perezida Zuma yirukanwe nk’umukuru w’ishyaka rya ANC Aho yasimbuwe na Vice-perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa.

Amakuru anavuga ko uyu Ramaphosa ari we ugomba gusimbura Jacob Zuma nk’uko byatangajwe n’umwanditsi mukuru wa ANC Ace Magashule.

Ni kenshi Perezida Jacob zuma yagiye agaragara imbere y’ubutabera bwa Afurika y’epfo ashinjwa ibyaha bitandukanye byiganjemo ibijyanye no kunyereza umutungo w’igihugu yari ayoboye.

Jacob Zuma wageze ku butegetsi muri 2009 ashinjwa gusubiza ubukungu bwa Afurika y’epfo inyuma, gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze bwite ndetse no kuba igihugu cya Afurika y’epfo cyaramunzwe na ruswa mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

 

 

.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger