AmakuruImyidagaduro

Amwe mu makipe yatangiye kubuza Abakinnyi bayo kwifotozanya na Drake imikino itararangira

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Aubrey Drake Graham wamamaye cyane nka Drake aranugwanugwaho gutera ishaba rike nyuma y’uko abakinnyi batandukanye bifotozanya nawe mbere y’umukino, Amakipe yabo ahura n’uruva gusenya akahava nta nsinzi abonye.

Uyu muhanzi akomeje kunugwanugwaho ibisa no gutera umwaku, mu gihe bitari bisanzwe bimenyerewe mu bihugu by’i Bulayi kwemera ko umuntu runaka ashobora gutera umwaku abandi cyangwa ngo akoreshe imbaraga z’amarozi zibuza bagenzi be kugera ku cyo yashaka kugeraho.

Ubusanzwe Drake ni umuraperi ukunze kugaragara ku bibiga bitandukanye yagiye kwihera ijisho iikino itandukanye kimwe n’abandi bakunzi b’imikino itandukanye cyane cyane Football, Basket (…).

Uyu muhanzi yatangiye gukekwaho gutera ishaba rike, nyuma y’uko myugariro wa Paris Saint-Germain, Layvin Kurzawa yifotozanyije na we maze ikipe ye igatsindwa ibitego 5-0 na Lille mu mukino wabaye ku Cyumweru, hakomeje kwibazwa niba Drake w’imyaka 32 atera abakinnyi umwaku.

Tariki ya 2 Mata rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yifotozanyije n’uyu muhanzi afashe umwambaro we, ku Cyumweru cyakurikiyeho Arsenal itsindwa na Everton igitego 1-0 kuri Goodison Park.

Paul Pogba ukinira Manchester United na we yahuye n’ibi bivugwa kuri Drake kuko bifotozanyije tariki ya 11 Werurwe nyuma y’igitaramo yari amaze gukorera muri Manchester Arena. Nyuma y’iminsi itanu, Manchester United yasezerewe na Wolves muri FA Cup, umukino Pogba yagaragayemo.

Nyuma y’ibi byose AS Roma yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani ibinyujije ku rubuga rwa Twitter,yahise ifata iya mbere, ibuza abakinnyi bayo “kwifotozanya na Drake kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Uretse abakinnyi bamaze kugaragazwa hejuru bifotozanyije na we amakipe yabo agatsindwa, hari n’abandi batandukanye bifotozanyije na we bava mu kibuga baririmba urwo babaonye barimo,Sergio Kun Agüero wa Manchester City, wifotozanyije na Drake mbere y’uko ikipe ye itsindwa na Tottenham igitego 1-0 muri Champions League anahusha penaliti.

Jadon Sancho wa Borussia Dortmund bifotozanyije ikipe ye ikanyagirwa na Bayern Munich 5-0.

2014: Miami Heat yatsinzwe imikino 4-1 na San Antonio Spurs mu mikino ya nyuma ya NBA
2014- Liverpool yatakaje igikombe cya shampiyona nyuma y’ifoto na Daniel Sturridge
2015- Serena Williams yatsinzwe na Roberta Vinci muri ½ cya US Open
2018- Umuteramakofe Conor McGregor yatsinzwe na Khabib Nurmagomedov

Pogba na Drake
Layvin Kurzawa ni we uheruka kugerwaho n’icyiswe umwaku wa Drake
Borussia Dortmund yanyagiwe na Bayern Munich ubwo Jadon Sancho yari amaze kwifotozanya na Drake
Aubemiyang na Drake
Twitter
WhatsApp
FbMessenger