AmakuruAmakuru ashushye

Amerika yakajije imyitozo ku ngabo zayo ziri muri Korea

Leta zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yongereye imyitozo y’ingabo zayo zirwanira mu kirere zikambitse muri Koreya y’Epfo n’iy’ubwato butwara indege mu nyanja y’Umuhondo iri hagati y’icyo gihugu n’Ubushinwa.

Ni mu rwego rwo kugaragaza kudatezuka nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ishatse kugerageza ibisasu ndengamugabane bya rutura byo mu bwoko bwa misile.

Iyi myitozo ya gisirikare yabaye mu gihe abategetsi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bakomeje gutanga imbuzi ko muri iki cyumweru Koreya ya ruguru ishobora gukora igeragezwa ry’ibisasu rutura bya misile bishobora kurasirwa ku mugabane umwe w’isi bigahamya ku wundi (bita intercontinental ballistic missiles) mu rurimi rw’Icyongereza.

Uko bimeze ubu ibintu biragenda bigana ishusho y’ubushyamirane nk’ubwariho mu 2017 hagati ya Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru na Donald Trump wayoboraga Amerika icyo gihe, ubwo bashyogoranyaga mu magambo bakangishanya gukoresha intwaro za kirimbuzi mbere yo kuyoboka iy’imishyikirano. Gusa ubu ku mpande zombi amagambo ni make.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa kabiri ingabo z’Amerika ziri muri Koreya y’Epfo zavuze ko zakajije imyitozo irimo ijyanye n’ikoreshywa ry’ibisasu bikumira ibindi byo mu bwoko bwa misile. Zakoze n’imyitozo ishushanya urugamba zibona ko rushoboka hagati yazo n’iza Koreya ya Ruguru.

Mu masaha make iryo tangazo rigiye ahabona, izindi ngabo z’Amerika zifite ibirindiro mu nyanja y’Umuhondo iri hagati ya Koreya zombi gihugu n’Ubushinwa, zatangaje ko zatangiye imyitozo ikaze yo kurashisha indege.

Indi nkuru

Russia ikoresha uburyo bwihariye mu kunyanyagiza ibisasu muri Ukraine bihanganye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger