AmakuruAmakuru ashushye

Amerika n’Ubushinwa byicaranye ku kibazo cya Russia na Ukraine

Umudiplomate mukuru w’Ubushinwa yongeye (nanone) gusaba impande zombi kutagira uwo zafasha, mu nama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande zombi kuwa mbere.

Yang Jiechi yavuze ko “impande zose zikwiye kwirinda ku rwego rwo hejuru kugira uruhande zifasha, ahubwo zarinda abaturage, no kwirinda akaga gakomeye kurushaho ku bantu”.

Ni ibiri mu nyandiko yatangajwe na Beijing kuwa kabiri y’ibyo Ubushinwa bwasabye Amerika muri iyo nama yabereye i Roma kuwa mbere.

Yang yavuze ko Ubushinwa bwiyemeje guteza imbere ibiganiro by’amahoro, kandi ko “umuryango mpuzamahanga ukwiye…guharanira ko ibintu bihosha vuba bishoboka.”

Ibyo yabivuze muri iyo nama yamaze amasaha arindwi yamuhuje n’umujyanama wa Amerika mu by’umutekano Jake Sullivan.

Ni inama yari ikurikiranywe cyane kuko yabaye nyuma y’amasaha bamwe mu bategetsi b’i Washington bavuze ko Ubushinwa bushaka guha intwaro Uburusiya.

Beijing yahakanye cyane ayo makuru, ivuga ko atari ukuri.

Kugeza ubu Ubushinwa bwirinze kwamagana ibitero bya Moscow, kandi buvuga ko impamvu z’umutekano z’Uburusiya zikwiye kwitabwaho bikomeye.

Gusa nanone Ubushinwa bwatangaje ko “bushyigikiye bidasubirwaho” ubusugire bwa Ukraine.

Intambara izaba yararangiye mu kwa gatanu’

Umujyanama wa leta ya Ukraine yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura intangiriro z’ukwezi kwa gatanu, ko Uburusiya buzaba bitagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.

Kuwa mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati: “Ntekereza ko bitarenze ukwa gatanu, intangiriro zako, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro.”

Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.

Ati: “Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako.”

Aho Uburusiya bugeze he busatira Ukraine

Ibiro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, mbere byatangaje ko Uburusiya burimo kugerageza kuzana abacancuro b’abanya-Syria kurwana muri Ukraine.

Ukraine nayo yavuzweho gushakisha abacancuro b’intambara mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Amerika ndetse na Africa.

Oleksiy Arestovich ntabwo ubwe ari mu bari mu biganiro bikomeje hagati y’Uburusiya na Ukraine. Ibiganiro bikomeza nanone uyu munsi kuwa kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger