AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amavubi yagarutse i Kigali yongera kugaragarizwa urukundo rudasanzwe

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, yageze i Kigali ikubutse mu gihugu cya Ethiopia aho iheruka kwitwarira neza, yakirwa n’umubare utari muto w’abafana ndetse n’abanyamakuru ba siporo bari bitabiriye ku bwinshi.

Ni nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo igitego 1-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wamaze kugaruka mu bihe byiza.

Abafana b’Amavubi biganjemo aba-hooligans b’amakipe akomeye hano mu Rwanda bari babukereye, bamwe bitwaje indabo zo guha abakinnyi mu rwego rwo kubashimira ku ishema bahesheje igihugu.

Mu kiganiro umutoza Mashami Vincent yagiranye n’itangazamakuru bakigera i Kanombe, yavuze yashimiye abakinnyi be ku bwo kwitwara neza, anabasaba gukomeza gukora cyane mu makipe yabo kugira ngo ubwo igihe cyo guhamagara ikipe y’igihugu kizaba kigeze bazabe biteguye neza.

Ati” Ndashimira uburyo abakinnyi bose bitwaye. Murabizi ko nta gihe cy’imyitozo twigeze tugira hano ariko gukina umukino wa Gicuti n’ikipe ya Congo byaradufashije, Twageze Ethiopia abakinnyi bararuhuka neza ndetse bitwara neza ku munsi w’urugamba kandi nishimiye umusaruro banyeretse.”

Yakomeje agira ati” Ubu turasoje abakinnyi bagiye kujya mu makipe ya bo, icyo mbasaba ni ugukomeza gukora cyane kuburyo igihe cyo guhamagara ikipe bizaba byoroshye kandi bameze neza kurushaho kandi ntago ari aba mbwira gusa n’abandi bakinnyi tutari twahamagaye na bo bakomeze bakore ikipe y’igihugu ihora ifunguye imiryango uwo tuzabona hari icyo yakongera mu ikipe tuzamwitabaza.”

Sugira Ernest uri kwitwara neza muri iyi minsi, we yavuze ko kuba yari yarabashije gutsinda RD Congo na Ethiopia mu myaka yashize ari ryo banga ryatumye yongera gutsinda aya makipe yombi.

Ati”  Amakipe yombi twatsinze nari narabanje kuyatsinda igitego mbere.uko natsinze igitego rero byaranshimishije, ubundi nari nabanje kujya mu izamu imbere ndongera nsubira inyuma, habaye ikosa Manzi Thierry arawugarura nk’umwataka rero nabonye umupira mpita nshyira mu izamu.”

Umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi na Ethiopia uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 22 Ukwakira. Mu gihe Amavubi yaba abashije gusezerera iyi kipe, yahita akatisha itike yo gukina imikino ya CHAN.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger