AmakuruImikino

Amavubi aratangira ukwezi kwa Mata atagitozwa na Mashami Vincent- inkuru irambuye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko mu Cyumweru gitaha aribwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi azatangazwa ndetse hakazanatangazwa umuyobozi wa tekinike muri iri Shyirahamwe.

Hashize iminsi itatu FERWAFA itangaje urutonde rw’abatoza 10 bifuje gutoza Amavubi ndetse bazanakurwamo umwe uzahabwa akazi, urutonde rwagaragayemo amazina akomeye y’abatoza basanzwe bamenyerewe mu mupira w’amaguru ku Isi.

Kuva icyo gihe, Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi kumenya uzahabwa izi nshingano agasimbura Mashami Vincent wamaze kwerekwa umuryango nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo.

Si ukumenya uzatoza ikipe y’igihugu gusa ahubwo n’igihe azamrnyekanira nacyo gikomeje gutera amatsiko benshi mu bakurikira ruhago nyarwanda, harimo n’abatekereza ko FERWAFA yaba iri gutinda gutangaza umutoza w’ikipe y’igihugu ufite inshingano zo gutangira gutegura ikipe hakiri kare kugira ngo yitegure amarushanwa atandukanye ari imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Bwana Muhire Henry yatangaje ko umutoza wa Amavubi azatangazwa mu cyumweru gitaha.

Yagize ati”Ukwezi gutaha kwa Mata kuratangirana n’umutoza mushya wa Amavubi, ni ukuvuga ko mu cyumweru gitaha tuzabatangariza umutoza mushya w’ikipe y’igihugu”.

Uyu muyobozi yavuze ko mu rutonde rw’abatoza 10 bari batangaje, ubu hasigayemo 4 gusa, nabo hagomba gusigaramo babiri bazakurwamo umutoza wa Amavubi.

Ntabwo ari umutoza wa Amavubi gusa uzatangazwa kuko hazanatangazwa umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA nyuma y’igihe uyu mwanya urangaye.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryashyize ahagaragara urtonde rw’abatoza 10 bari mu biganiro kugira ngo hazatoranywe umwe uzasimbura Mashami Vincent ku nshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu batoza 10 FERWAFA yagaragaje bifuza gutoza Amavubi, barimo umunyabigwi Alain Giresse ukomoka mu Bufaransa, watoje igihe kirekire muri Afurika ndetse akaba yaranatoje ikipe y’ubukombe ku Isi ya PSG, harimo kandi Umwongereza watoje Amavubi Stephen Constantine, Umunya-Nigeria Sunday Oliseh, Umunya-Espagne utoza Mukura, Tony Hernandez, Umufaransa Sebastian Migne, Umunya-Argentine Gabriel Alegandro Burstein, Umunya-Misiri Hossam Mohamed El Badry, Umunya- Czech Republic Ivan Hasek, Umusuwisi Arena Gugliermo ndetse n’umufaransa Noel Tossi.

Umufaransa w’imyaka 69 Alain Jean Giresse wamenyekanye nka Alain Giresse watoje amakipe atandukanye kandi akomeye ku Isi arimo PSG, niwe uhabwa amahirwe menshi yo kugirwa umutoza mushya wa Amavubi.

Alain Giresse arahabwa amahirwe yo kuba umutoza wa Amavubi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger