Imyidagaduro

Amatariki y’ubukwe bwa wa mukobwa wavuzweho gukundana na King James yagiye hanze

Elcy Ishimwe wavuzweho gukundana na King James kuri ubu we n’umukunzi we Fahad bamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo hamenyekanye amakuru y’impamo y’uko uyu mukobwa[Elcy Ishimwe] wavuzweho gukundana na King James agiye kurushinga ndetse n’amatariki y’ubukwe bw’aba bombi akaba yamaze kumenyekana.

Integuza y’ubukwe bw’abo [ Fahad na Elcy] igaragaza ko ubukwe buteganijwe hagati ya tariki 10 na 17 Ukuboza 2017, bukazabera mu mujyi wa Kigali kugeza ubu agace kakaba kataratangazwa ndetse kuri iyo nteguza bakaba bavuga ko ibindi byinshi bijyanye n’ubu bukwe birajya hanze m minsi ya vuba.

Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose bagiye kumara kuri iyi Si y’abazima.

Icyo gihe Elcy mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram mu minota mike agahita abusiba, yatangaje ko atewe ishema no kuba agiye kuba umugore wa Fahad.

Ati” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Iyi foto yari iherekeje ubutumwa yashyize kuri Instagram agahita abusiba ubwo yambikwaga impeta y’urukundo

Ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, Elcy Ishimwe utarakunze kuvugisha itangazamakuru cyane ku by’urukundo rwavuzwe hagati ye  na King James, yagaragaje umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize kubuga rwe rwa instagram ndetse anavuga ko ariwe mwami w’umutima we ibihe byose.

Elcy Ishimwe  yari amaze  igihe[imyaka ibiri]  bivugwa ko akundana n’umuhanzi King James, dore ko  kuva muri 2015 hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko King James yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa , kuva ubwo uyu mukobwa atangira kwamamara no gukwirakwira ahantu hose abantu bavuga ko ariwe mukunzi wa King James.

Izi nkuru z’urudaca zabujije amahwemo aba bombi ndetse King James aza kugaragara mu itangazamakuru avuga ko bibaye byiza uyu mukobwa bamufasha hasi kuko afite ubuzima bwe bwite agomba kubamo, byaje gucogora ubwo uyu mukobwa yamaraga amatsiko abamukurikira ku mbuga nkorambaga akagaragaza umusore wamutwaye roho.

Inkuru bijyanye wasoma: Wa mukobwa wigeze kuvugwaho gukundana na King James yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’uwo benda kurushinga

 

Itariki y’ubukwe bwa Fahad na Elcy Ishimwe yamenyekanye

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger