AmakuruImyidagaduro

Amashusho agaragaza umunyamideli Turahirwa Moses arigusambana n’umugabo yabaye akumiro

Ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyarwanda byabaye ibicika, bahererekanya banatanga ibitekerezo ku mashusho akomeje kurikoroza bivugwa ko ari ay’umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli izwi nka Moshions.

Aya mashusho amara amasegonda 57, agaragaza uwo mugabo bivugwa ko ari Turahirwa ari kumwe n’abagabo bagenzi be b’abanyamahanga, bari mu mibonano mpuzabitsina.

Ni amashusho yashyizwe hanze nyuma yo gukurwa ku rubuga rwa ‘snapshat’ bigaragara ko ari iya Moshions.

Aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mutarama 2023 yahise aca igikuba, buri wese ari kwibaza ibibazo byinshi niba koko ari Turahirwa bazi ufite inzu y’imideli iri mu zihagazeho mu Rwanda.

Turahirwa ntacyo aratangaza kuri aya mashusho ngo ahamye niba ari we uyagaragaramo cyangwa atari we.

Bitewe n’uko amashusho yavuye kuri Snapchat y’uyu musore, hari kwibazwa niba koko ari we ubwe waba wayashyize hanze, cyangwa niba ari umwe mu bishimanye wakoresheje telefone ye akayashyira hanze.

Gusa ikigaragara, ni uko amashusho yafashwe nyir’ugufotorwa abishaka kuko hari agace agaragaramo anyonga ikibuno imbere y’abo banyamahanga.

Ushingiye ku mikorere ya Snapchat, amashusho yashyize kuri konti ya Turahirwa, bivuze ko ari we ubwe wayishyiriyeho cyangwa se uwayashyizeho akaba yakoresheje konti na telefone bye.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko Turahirwa yashyize hanze aya mashusho ari mu Butaliyani aho amaze iminsi ndetse yamaze no kuhafata inzu yo guturamo.

Iki gihugu ni nacyo aherutse gusozamo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imideli.

Hari andi mashusho Turahirwa yashyize kuri Snapchat ye nyuma, amugaragaza ari kumwe n’abandi bantu barimo umukobwa n’umuhungu bari kunywa itabi n’inzoga.

Uwitwa Laboubou ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Niyo wanyica sinakwemera ko uriya ari Moshions wacu, ibi birakabije.”

Robert Cyubahiro we yagaragaje ko ibyabaye ari nko kuzana ingwe mu Mujyi, ati “Sha nababwiye ko muzazana ingwe mu giporoso muti ni ayanjye none ngo ingwe yageze mu mujyi mu ibanga rikomeye.”

Umunyamakuru Didace Niyibizi we yavuze ko atewe igikomere n’imyenda yaguze mu nzu y’uyu musore ati “Byakaze rwose, ubu imyenda twaguzeyo iri kudutera ibikomere ubanza ari ugushumika nta kundi. Kabaye rwose!”

Uwiyise Wa Rutebuka we avuga ko kujya hanze kw’aya mashusho ari igihano cy’Imana, ati “Imana izajya ibashyira hanze! Ikimwaro kuri we.”

Turahirwa Moses ni umwe mu bahangamideli bakomeye u Rwanda rufite biciye mu nzu yahanze izwi nka Moshions. Uyu mugabo yari aherutse kwegukana igihembo cy’uhanga imideli wahize abandi muri Afurika mu bihembo bya ‘Abryanz style and Fashion Awards (ASFAs)’ byatangiwe muri Uganda.

Iyi nzu y’imideli yavutse mu 2015, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yashyizeho gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda.

Moshions imaze gushyira ku isoko ubwoko [collection] burindwi bw’imyambaro. Harimo iyitwa Ishuri, Inkingi, Rafiki, Intsinzi, Ingabo, Imandwa na Imandwa Zose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger