Amakuru ashushyeImyidagaduro

Amashirakinyoma ku ndirimbo ‘Hotel Kiyovu’, ikubiyemo inkuru mpamo y’ibyabaye kuri nyirayo

Benshi mu bakunda indirimbo zo hambere ntibayobewe iyitwa Hotel Kiyovu, ikubiyemo ubutumwa bw’akababaro ka Kanyenzi Theoneste wayihimbye kubera ishavu yatewe n’uwari umufasha we wamutanye ikibondo.

Iyi ndirimbo ikundwa na benshi kubera ubutumwa bwihariye bukubiyemo gusa bamwe ntibazi ko ari inkuru mpamo y’ibyabaye kuri Kanyenzi wayihimbye, nyuma yo kujyana umugore we muri Hotel Kiyovu agataha imbokoboko ndetse umugore we akagenda umuti wa mperezayo kugeza ubu akaba yibera Bugande.

Umwana yonsaga yanasigiye Kanyenzi kuri ubu ni umukobwa w’inkumi wiga muri Kaminuza mu mwaka wa mbere,  akaba ataca iryera nyina umubyara  kuva yatsembera umugabo bari bajyanye muri Hotel Kiyovu agahitamo gutaha iwabandi. Kuri ubu Kanyenzi  afite undi mugore yashatse nyuma yo gutabwa n’uwo yari yarihebeye.

Kanyenzi siyahimbye iyi ndirimbo wenyine dore ko nyuma y’iyi nkuru ibabaje y’ibyamubayeho yahise yisunga mugenzi we bakoranaga witwaga  Nyirinkwaya[umaze imyaka irenga 20 avuye mu mubiri] bahita bajya muri studio barayitunganya ndetse iza gukundwa mu buryo bwihariye bwanatumye kugeza uyu munsi ikiri mu zituma Kanyenzi yitabira ibitaramo bitandukanye.

Kanyenzi  avuga ko umugore we yakundaga iraha cyane ndetse no kumujyana kubyina bikaba byarabaye kubera ko yari  amurembeje amushyiraho igitutu cy’uko adaheruka gucinya akadiho, gukunda iraha  bikaba aribyo byatumye amugeza muri Hotel ab’ifaranga bagahita bamwandurukana undi agataha ari umwe kandi bari bagiye kwinezeza ari babiri.

Avuga ko guhora yumva iyi ndirimbo ntacyo bimuhinduraho kuko burya ngo iyo ushaka gukira  indwara uyirata akaba ariyo mpamvu yahisemo gusangiza abanyarwanda ibyamubayeho.

Ati”Burya iyo ufite ikintu kikubabaje ukakivuga uhita wumva uruhutse ndetse n’umutwaro w’agahinda kari kuzuye umutima kagacogora, iyo uvuze ikintu nk’iki cyambayeho uhita wumva ari nk’ibisanzwe bigatuma utongera kugitekerezaho cyane ngo kikubabaze. Naho iyo ukibitse mu mutima ushobora kugira ubundi burwayi.”

‘Hotel Kiyovu’  yakoze akazi gakomeye kuri Kanyenzi dore ko kugeza ubu ariyo yatumye amenyekana ndetse akaba afite akabari acurangamo, avuga ko umuziki umutunze ndetse ukaba waramufashije kugira byinshi yigezaho birimo kugura amazu n’ibindi.

Kanyenzi umaze imyaka igera kuri 30 akora umuziki avuka mu karere ka Rusizi gusa kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, umudugudu wa Rugogwe.

HOTEL KIYOVU, INDIRIMBO YAVUYE KU NKURU MPAMO Y’IBYABAYE KURI  KANYENZI

Yanditswe na Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger