Amakuru ashushyeIyobokamana

Amaraso mashya mu bavuga ubutumwa bwiza bakoresheje indirimbo

Umuhanzi Pacifique ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko azanye amaraso mashya mu ruhando rw’abakora uyu muziki kandi akaba yizeye ko hamwe no kubaha Imana azageza kure ubumwe Imana yamuhaye akoresheje indirimbo.

Uyu muhanzi uri mu bakiri bato bakora uyu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana atuye mu mujyi wa Kigali ndetse akaba akiri ku Ntebe y’ishuri ahitwa Camp Kigali, kuri ubu yatangiriye ku ndirimbo ye ya mbere yise warambabarijwe.

Ati “Amazina yanjye nitwa Imanishimwe Pacifique nkaba mfite imyaka 20 ntuye ku Muhima mu mujyi wa Kigali  nkaba mfite indirimbo imwe yitwa ‘Warambabarijwe’ ari nayo natangiriyeho gukora umuziki, nayikoreye muri studio yitwa Kingdom iba Kacyiru. Nkaba narinjiye muri muzika mu mwaka 2014 ndirimba muri chorale yitwa Agape.”

Uyu muhanzi avuga ko hari abahanzi benshi akunda cyane bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gusa aramutse abonye amahirwe, umuhanzi yifuza kuzakorana nawe indirimbo mbere y’abandi bose ni Alexis Dusabe wakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa umuyoboro n’izindi nyinshi.

Ati “Umuhanzi mu Rwanda nifuza kuzakorana nawe indirimbo ni Alex Dusabe cyangwa  Simeon kabera, nsengera i Nyarugenge mu Gakinjiro muri ADEPR ndateganya gukora indirimbo nyinshi zishoboka, njyewe nikorera Lyrics gusa hariho ifoto yanjye kuko sindagira ubushobozi buhagije bwo gukora izifite amashusho. Mbese nka kuriya mwabonye iriya nashyize hanze , album yo nzababwira mu gihe kiri imbere, kuko ndimo ndakora vuba ndabazanira n’izindi ndirimbo mu minsi ya vuba aha.”

Umuhanzi Pacifique uvuga ko ashaka kugera kure mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

‘Warambabarijwe’ Pacifique yahereyeho n’indirimbo iba ivuga ukuntu Yesu yitangiye abantu akamena amaraso ye kugira ngo akize imbaga nyamwinshi y’abatuye, aba avuga ukuntu urukundo rw’Imana ruruta cyane izindi nkundo zijya zibaho kuri iyi Si kuko nta wundi wakunda umuntu kugeza aho amwitangira akamena amaraso ye.

Aba ashishikariza abantu kubaha Imana no kugendera mu nzira zayo kuko hari byinshi yakoze kugira ngo abantu bo mu Isi babeho mu mudendezo.

Warambabarijwe, Indirimbo ya mbere ya Pacifique

https://www.youtube.com/watch?v=0vNCdr8qAEg

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger