AmakuruImikino

Amarangamutima ya Manishimwe Djabel ku mwana w’imfura aherutse kwibaruka

Manishimwe Djabel usanzwe akinira ikipe y’ingabo z’Igihugu APR FC, we n’umugore we Niyitunganye Kawthar kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru giheze, bibarutse umwana wabo w’imfura wavukiye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Uyu musore uzwi cyane muri ruhago Nyarwanda, yagaragaje amarangamutima ye ku mfura ye avuga ko yishimye cyane kuko ari ikintu yari ategereje cyane.

Yemeje ko umugore we yabyaye neza ndetse ko bibarutse umwana w’umuhungu.

Yagize ati“yabyaye kandi yabyaye neza nta kibazo na kimwe yagize. Byanshimishije cyane kwibaruka imfura yanjye, nari mutegereje cyane ntakubeshye.”

Umugore we akaba yibarutse ubwo uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’ikipe ye ya APR FC bitegura umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona bakiriyemo Mukura Victory Sports, ukarangira APR FC yitwaye neza ikabasha kuyikuraho amanota atatu. Nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, tariki 26 Mutarama 2019 nibwo Djabel yarushinze na Niyitunganye Kawthar, bombi bemeranywa kubana akaramata.

Manishimwe Djabel n’umugore we bemeranyije kubana mu ntangiriro z’uyu mwaka

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger