Amakuru ashushyeImyidagaduro

Amakuru y’ibyamamare hano mu Rwanda yaranze icyumweru-AMAFOTO

Birashobokako waba utarabonye umwanya wo gusoma cyangwa kumva amakuru y’ibyamamare nyarwanda yagiye atambuka niy mpamvu Teradignews.rw yashyizeho gahunda nshya yo kujya itambutsa amakuru yingenzi yaranze icyumweru tuba turi gusoza.

Duhereye ku bahanzi Charly na Nina, abantu bataramenyekana bibye ibintu byose byari mu modoka ya Charly na Nina ubwo bari mu mujyi wa Huye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira, 2017 bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bari gukorana na MTN bazenguruka amakaminuza.

Aba bakobwa subwa mbere bibwe kuberako  no mu minsi ishize bahuye n’umutekamutwe wababeshye akazi mu Bwongereza abaka ibyangombwa byabo ngo abashakire visa bityo ahubwo abikoresha yinjira mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zabo asaba abantu amafaranga.

Bibwe amasakoshe nibindi bari basize mu modoka .umujura ni umuhanga kuko imodoka yari ifunzwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire  kuya 27 ukwakira yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya 7 .Ni igitaramo yavugiyemo amabanga ye yose anashimiramo abamubaye hafi mu bibazo yaciyemo bitandukanye .

Muri iki gitaramo harimo ibyamamare bitandukanye nka Knowless numugabo we, Amag The Black nabandi.muri iki gitaramo kandi Amag The Black yatangarije kurubyiniro ko Gahongayire azaba ari Marraine mu bukwe uyu musore ari gutegura .

Amag ati Uzaba uri Marraine
Knowless na Clement bari bahari

Mu gihe havugwaga amakuru ko Meddy yaba yasubiye muri Amerika aho asanzwe aba byaje kumenyekana ko ataribyo doreko Meddy na Safi mu bwiru bukabije bari bagiye gukora video yindirimbo bafitanye.

Meddy na Safi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 27 ukwakira 2017, berekeje I Kampala gufata amashusho y’iyi ndirimbo bakoranye ngo Meddy abone gusubira muri Amerika.

Bari bibereye i Kampala

Ickie Pius Rukabuza uzwi nka  Deejay Pius Yashyize hanze amashusho y’indirmbo “You got it”  amajwi  yakozwe na producer  Iyzo Pro  mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe  na Noisy Pricha w’ibugande usanzwe anakorera abahanzi bagiye batandukanye hariya muri Uganda.

Safi yagarutsweho cyane nitangazamakuru rya hano mu Rwanda kuberako nyuma yaho umugore wa Safi “Judith” ,asubiriye muri Canada hasohotse inkuru ica kuri Youtube ivuga ko Safi ari mu rukundo n’umukobwa witwa Sandrine Mammy uvugako akundana na Safi kandi babana no munzu. Ariko ni ibintu Safi yahakanye yivuye inyuma.

Uyu niwe mukobwa wavugwagaho kubana na Safi Maddiba

Umugabo byemewe wa Judith  byemewe  namategeko yatangije umuryango yise Madiba Foundation uzajya ufasha abatishoboye . Yatangiye yishyurira abantu 27 ubwisungane mu kwivuza hiyongeraho nimiryango ibiri azajya afasha mubuzima bwa buri musi.

Mu bagize Madiba Foundation harimo na mubyara  we Queen Cha; Nsanzamahoro Denis umenyerewe mu gukina filime nyarwanda aho yamenyekanye nka Rwasa na Bad Rama umujyanama wa Marina .

Bari bagiye gutangiza Maddiba Foundation kumugaragaro

Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya   Dancehall, Mukasine Asinah abicishije kuri Instagram muri iki  cyumweru turi gusoza yagaragaje ifoto yavuzweho nabantu benshi  igaragaza amabere.

Nyuma y’ikoma Asinah nawe yahisemo kwifotoza gutya

Iyi gahunda yamakuru yaranze icyumweru twayisabwe numukunzi wa Teradignews  abicishije mubutumwa kuri facebook. Niba nawe wifuzako hari amakuru twakugezaho watwandikira cyangwa ukandika ubutumwa ahabugenewe. Amazina yawe agirwa ibinga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger