AmakuruImyidagaduro

Amakuru mashya ku muraperi Danny Nanone wari ufunzwe azira gukubita umukunzi we

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umuhanzi Ntakirutimana Danny, uzwi nka Danny Nanone, umaze igihe afunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane saa munani z’amanywa, kivuga ko rwasanze hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Ntakirutimana Danny akekwaho kuba yarakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu yatuma Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo, ahubwo ko yafungurwa akajya yitaba Umushinjacyaha ukurikirana dosiye ye buri wa gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Urukiko rwategetse ko Ntakirutimana Danny ahita afungurwa, ndetse rwibutsa ababuranyi ko bafite iminsi itanu yo kujurira.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu yatuma Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo, ahubwo ko yafungurwa akajya yitaba Umushinjacyaha ukurikirana dosiye ye buri wa gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Urukiko rwategetse ko Ntakirutimana Danny ahita afungurwa, ndetse rwibutsa ababuranyi ko bafite iminsi itanu yo kujurira.

Mu rubanza rwe, Ntakirutimana Danny uzwi mu buhanzi nka Danny Nanone yunganiwe na Me Twagirayezu Joseph.

Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko rwa Kicukiro rusaba ko Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ubushinjacyaha buvuga ko Danny yagize uruhare mu gukubita umugore babyaranye witwa Moreen, ubu umwana wabo akaba afite imyaka hafi 10.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ni uko ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa Nzeri, 2022 uriya mugore yatumyeho Ntakirutimana Danny ngo ajye kureba umwana bafitanye ngo ararembye.

Ntakirutimana Danny ahageze, ngo asanga umwana ni muzima.

Nyuma ngo umugore yatangiye kumutuka, amubwira ko ari “umugabo w’imbwa” nibwo ngo uwo mugore yafunze igipangu ngo atangira gukubita Danny Nanone urubaho rwarimo, ndetse amuruma akaboko.

Muri iyo mirwano Danny Nanone yakomeretse ku jisho.

Abatangabuhamya babibonye, bombi mu buhamya batanze mu Bugenzacyaha tariki 25 z’ukwezi kwa cyenda, 2022 bemeza ko uriya umugore wabyaranye na Danny Nanone ari we watangiye imirwano, no kumukubita anamutuka.

Gusa umugore yaje gutanga ikirego avuga ko Ntakirutimana Danny yamukubise amuziza kuba yaramusabye gukuramo inda y’amezi abiri yamuteye, undi akabyanga. Akemeza ko yamukubise imigeri mu nda kugira ngo iyo nda ivemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger