AmakuruImyidagaduro

Amakuru atari meza na gato ku bakunzi b’umukinnyi wa filime Ndimbati

Umukinnyi wa filime Uwihoreye Jean Bosco benshi bazi nka Ndimbati, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana utujuje imyaka y’ubukure (18) no kumusambanya.

Ni urubanza rwabereye mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, gusa Ndimbati yaburanye ari muri gereza ya Nyarugenge, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko bukurikiranye Ndimbati ku cyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yarangiza akamusambanya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019, nyuma yo gusindishwa na Ndimbati wamuhaye Amarula.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Ndimbati ibyaha akurikiranweho agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ndimbati yireguye ahakana ibyaha ashinjwa, asobanura ko uwitwa Kabahizi Fridaus ashinjwa gusambanya akiri umwana atari byo kuko baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.

Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva umukobwa abatwite kugeza bavutse. Yerekana ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.

Ndimbati yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utagejeje igihe cy’ubukure bikamuviramo kubyara abana b’impanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger