Amakuru ashushyeImikino

Amakipe yashakaga Messi amwibagirwe kuko yafashe icyemezo

Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 ugushyingo yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe azamugeza mu mwaka wa 2021, nukuvuga ko agiye kuhamara indi myaka ine iri imbere.

Ikipe ya Barcelona inayoboye urutonde rwa Shampiyona yishimiye kuba Messi yemeye kongera amasezerano nyuma yaho byanugwanugwaga ko uyu musore w’umunyarijantine ashaka kugenda , ubuyobozi bw’iyi kipe rero bukaba bunejejwe no gusinyisha andi masezerano uyu mukinnyi w’amateka mu mupira w’amaguru ku Isi .

Nkuko tubikesha urubuga rwa Barcelone , Messi yemeye kongera amasezerano azamugeza mu kwezi kwa gatanu itariki 30 mu  2021. Ubuyobozi bwa Barcelone bukaba bwatangajeko ari ibyagaciro kanini  kugumana uyu mukinnyi wamaze imyaka yose akinira barcrlona kuva akiri mutoya ndetse akanafasha iyi kipe  kwitwara neza kuruhando mpuzamahanga  biturutse ku bikombe bitandukanye begukanye babifashijwemo na Messi.

Messi uvuka muri Argentine yagiye muri Barcelona afite imyaka 13 gusa y’amavuko  mu  2000 ,yaraturutse mu ikipe y’iwabo yitwa  Newell’s Old Boys. Nyuma yuko yaragaragaje ubuhanga budasanzwe mw’ikipe y’abatoya ya Barcelone, yahise ajya mu ikipe nkuru afite imyaka 16 atangira akina umukino wa gishuti na FC Porto, nyuma akina umukino we wa mbere wa shampiyona muri Espagne afite imyaka 17 gusa. Messi igitego cye cya mbere yagitsindiye Barcelona mu mukino bahuyemo na  Albacete i Camp Nou.

Ibisigaye n’amateka . Leo Messi yakomeje kugenda aca uduhigo twari twarashyizweho n’abandi ndetse anashyiraho utwe yihariye agera naho akora amateka yegukana Ballon d’Or 5. ubu, ku myaka 30 y’amavuko Messi amaze gukinira Barcelona imyaka 13 ya shampiyona  ndetse mu masezerano mashya akaba agiye kongeraho izindi myaka  4.

Messi Yatwaranye na Barcelona ibikombe bya shampiyona 8, ibikombe 4 bya Champions Leagues,  5 bya  Copa del Rey, 7 bya   Super Cup bya Espagne, 3 bya  Super Cup i buraya na 3 by’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club). Ibyo yatwaye ku giti cye biratangaje cyane kuko yatwaye  Ballon d’Or 5 , ibintu bitigeze bikorwa n’undi  mukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, yarakomeje yegukana ibikombe  atwara 4 bya Pichichi na 4 bya  Golden Shoes.

Akinira  Barça, Uyu musore wambara nimer0 10 yatsinze ibitego  507 mu mikino 583 , akaba ari nawe watsindiye iyi kipe ibitego byinshi mu mateka yayo. akaba nuwatsinze byinshi muri la Liga . Ariko  Leo Messi ntabwo azahagararira aha kuko uyu munyarigentine nigitangaza mu mpano ye yo gukina umupira w’amaguru ntakabuza azatsinda n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Barcelona bukaba bwatangajeko bwizeye neza ko iyi ndirimbo iraryohera amatwi y’abafana ba barca n’ibacurangirwa ko Messi yemeye kugumana nabo indi myaka ine iri imbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger