AmakuruPolitiki

Amajyaruguru:Nibatazibura inzira z’amazi imvura izagaruka irigukuraho umwanda_Abaturage

Imiryango itandukanye yo mu Ntara y’Amajyaruguru iherutse guterwa nibiza amazi akabasanga mu nzu agatwara ibyabo abandi akabasenyera irasaba ko yatabarwa imigezi yayobeye i wabo ikongera kuyoborwa kuko batewe ubwoba n’uko yakongera kubuzuriraho mu kwezi Kwa Gicurasi kurangwa n’imvura y’amagasa.

Mu minsi mike ishize nibwo amazi aturuka mu birunga anyura mu mugezi wa Rwebeya yuzuye maze ayoboka mu nzu zabaturage ibatwara ibyabo abandi isiga ibasenyeye,.

Aba baturage bavuga ko kuva ubwo hatasibye inzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Akagali kugeza ku Ntara bakaza gufotota gusa ariko ntihagire uwita kukuba yagaruka kubafasha kureba uko bazitira iyi migezi nyamara imvura itari gusiba hasi, nibintu bavuga ko bibateye impungenge zikomeye.

Mukakamanzi ati’:” Noneho igarutse sinzi niba mwasanga tukiri bazima!!Yagaruka irigukuraho umwanda! Imvura ntiteguza isaha n’isaha twabona igarutse kandi ishobora no kugarukana ubukana burenze ubwo yariyamanukanye icyo gihe, ishobora kuza ari na n’ijoro byibuze ku manwa ho twabonye uko duhunga,iramuutse ije n’ijoroho nukuza igakubura ikajyana,murumva n’ikibazo gikomeye kuko turacyari mu bihe byayo Kandi nta hantu turi nanone Wenda ngo tube tuhahungiye”.

Aho aya mazi yanyuze yinjira mu baturage ntiharakorwa ngo atazongera kuyoba

Munyakazi avuga ko kuva baterwa n’aya mazi bikaba bikimeze uko nta mpinduka, impungenge ari zose kuko bicaye biteguye ko yagaruka ikabajyana.

Ati’:” Impungenge ubu ni zose,nkamwe babanyamakuru mudukorera ubuvugizi icyo mwadusabira Leta murabona ko amazi yavuye mu nzira yacagamo ayoboka mu ngo zacu, rero baje bakongera kuyayobya bakayategera neza baba baduhaye agahenge Kandi ndakeka byagenda neza”.

Aya mazi kugira ngo yuzure abasange mu nzu, ngo byatewe n’uko uyu mugezi wa rwebeya wabaye muto ukarengerwa maze akabirohaho, nyamara kugeza nubu ukaba utarasiburw a, aho nonaho bahera basaba ko hakifashisha imashini zabugenewe, bakazibura uyu mugezi amazi ataragaruka.

Nyiramahoro Vaneranda ati’:”Impungenge mfite ni uko azagaruka noneho agatwara byose n’utwasigaye adasize natwe ubwacu, urabona ko hariya yanyuze hari ibibuye kandi yataye inzira mbese agarutse nta handi yajya nugushoka yiyizira hano, byibuze bakoresheje bya bimashini byabo bakahazibura umugezi wakongera kugaragara inzira yayo igakomeza kuba Rwebeya ntibe Ingo zacu”.

Aba baturage bavuga ko ibintu byinshi bari bafite mu nzu birimo uburiri,ibikoresho,imyenda n’inkweto, amwe mu matungo yabo n’ibindi byatwawe n’amazi ndetse ngo n’ibisigaye byahindutse ibyamvagara ntacyo babikoresha kuko byangiritse cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Muhoza MANZI Jean Pierre, avuga ko bagiye kuhakorera umuganda ukomeye byananirana bakitabaza imashini zo kuwuzibura.

Ati’:”Twebwe turategura umuhanda rusange, ariko aho imbaraga zacu zananirirwa twakwitabaza imashini zabugenewe tukahazibura neza kubhuryo byibuze hagaragara umuyoboro w’amazi umeze neza”.

Ikibazo cyamzi ava mu birunga agasenyera abaturage nikibazo cyakunze gukagaragazwa kenshi, ariko kukibonera igisubizo byo bigasa n’ibikomeje kugorana

Aba baturage bo bagaragaza ko bafite ikibazo gikomeye kuko imvura yagaragaye muri Mata ari nke bitewe niyo basanzwe bazi ikunze kugwa muri Gicurasi ngo kuko yo ica n’inkangu ngo bityo bakaba basaba gutabarwa izuba rikiva, amazi atararenga inkombe.

Muri 2019, imyigo zakozwe nabahanga hari inzira cyangwa se imyuzi 22 yamazi ava mu birunga, 11 muri yo iri mu karere ka Burera, 8 iri mu karere ka Musanze, maho2 iri mu karere ka Nyabihu, Indi 1 ni muri Rubavu.

Igisubizo kirambye abahanga muri byo bakaba baribagaragaje ko cyakemurwa namafaranga yu Rwanda asaga gato Miliyari 35, muriyo hakobonekamo arenga gato miliyari 5 arinazo zari zahise zifashishwamo.

Bavuga ko batewe impungenge no kuba imvura idasiba ku butaka

Prime Ngabonziza wayoboraga ikigo gishinzwe kubungabunga amazi namashyamba Yagize ati'”Icyo impuguke zagombaga kugaragaza n’ukureba aho ayo mazi aturuka n’ubukana afite noneho bakagenda babigaragaza mu buryo bw’ubukana bufite ahihutirwa cyane kurusha ahandi ,aho rero bagaragaje ko imirimo ihita itangira hazatwara miliyari zigera kuri 5 kugira ngo nibura ahantu hibasirwaga cyane ikibazo tube dutangiye kugikemura”.

Asaga Miliyari 5 zamafaranga yuRwanda zashyizwemo ku ikubitoro, byabaye nka gatonyaga mu Nyanja amazi aracyafatira iya mbere mu nzu z’abaturage bo mu murenge wumujyi wa musanze aturutse mu birunga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger