Imikino

Amahirwe ya Jimmy Mulisa yo kuguma gutoza APR FC aragerwa ku mashyi

Jimmy ugiye kumara umwaka atoza APR FC ashobora kwamburwa iyi kipe kubera uburyo akomeje gutakaza ibikombe.

Jimmy Mulisa yari yiteze kongererwa amasezerano ubwo yagombaga kwegukana igikombe cya Agaciro Championship cup, gusa ntibyaje kumuhira kuko ku mukino wagombaga kumuha aya mahirwe yaje gutsindwa igitego kimwe ku busa akanganya amanota na AS Kigali na Rayon Sports haba tombola y’igikombe Rayon Sports ikacyegukana.

Uyu mugabo yari yitezweho kwihesha amahirwe ya nyuma yari asigaranye ubwo yagombaga nibura gutsinda ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cya Super Cup kiruta ibindi mu Rwanda ariko ntibyamuhiriye kuko ku mukino wabereye i Gisenyi kuwa 23 Nzeri 2017 ukaza guhagarara ku munota wa 63 bitewe n’ikibazo cy’amatara yazimye,  yari yatsinzwe ibitego bibiri ku busa.

Ubwo uyu mukino wasubukurwaga kuri uyu munsi tariki 27 , Jimmy Mulisa n’ikipe ye nta kintu gishya bigeze bakora kuko umukino warangiye n’ubundi ari ibitego bibiri bya Rayon Sports  ku busa bwa APR FC, Rayon Sports yegukana igikombe ityo.

Ibi byiyongera kukuba uyu mugabo atarabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona umwaka washize ndetse akanitwara nabi mu mikino ya y’amakipe yabaye aya mbere iwayo kuko yavuyemo rugikubita.

Kuri ubu amahirwe menshi yo gutoza APR FC arahabwa Masoudi Djuma wahoze atoza Rayon Sports akaza kuyivamo kubera kwinubira igitutu cy’abafana n’abakuriye iyi kipe bahorana ibindi bibazo byinshi yavuze ko atazatangaza vuba gusa yemeza ko mu gihe cyiri imbere azavuga ikintu nyakuri cyamukuye muri Rayon Sports.

Jimmy Mulisa wigeze kuba Umukinnyi wa APR FC ndetse akaza no gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi nk’Umutoza w’agateganyo, yagizwe Umutoza Mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu Ugushyingo 2016.

Mulisa w’imyaka 33 yemejwe nk’Umutoza Mukuru nyuma yaho iyi kipe yari imaze iminsi ishakisha uwahabwa izi nshingano zari zifitwe na Kanyankore Gilbert Yaoundé wirukanwe amaze iminsi 43, ikipe igasigara mu maboko y’umutoza wungirije Yves Rwasamanzi.

Uyu mutoza wageze muri APR FC  muri 2016, mu gihe amaze muri iyi kipe yayifashije gutwara  igikombe cya Amahoro ndetse aza ku mwanya wa gatatu mu gikombe  cya Shampiyona  y’u Rwanda 2016-2017.

Mu minsi yashize  uyu mutoza usanzwe ariwe mukuru muri APR FC, yatangaje  ko mu gihe ubuyobozi bwe buzashima kumuzaniraho undi mutoza mukuru nta kibazo azagira cyo kuba uwungirije.

Yagize ati”Akazi ni akazi. Nta kandi kazi mfite, babikoze (kuzana umutoza mukuru) nabyemera nta kibazo.”

https://teradignews.rw/2017/09/15/jimmy-mulisa-amahirwe-yo-kongererwa-amasezerano-muri-apr-fc-ari-mu-biganza-bye/

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger