Amakuru ashushye

Amagana y’abantu bakiriye Areruya Joseph

Nyuma y’uko Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2018 agahesha ishema u Rwanda muri Afurika no ku isi, imbaga y’Abanyarwanda yaje kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Nubwo byari biteganyijwe ko Areruya na bagenzi be bagize Team Rwanda bagera i Kanombe saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, Abanyarwanda batangiye kugera ku kibuga cy’indege guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa.

Ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine nibwo Areruya yari asohotse ku kibuga cy’indege ari na bagenzi be bo muri Team Rwanda, asanganirwa n’abantu benshi ndetse n’itangazamakuru ku buryo byagoranye ko ahita asuhuzanya n’ababyeyi be bari baje kumwakira.

Umunyarwanda Areruya Joseph ni we watwaye isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu gihugu cya Gabon nyuma yuko yari yambaye umwenda w’umuhondo mu gace ka kane akaza kuwugumana mpaka isiganwa rirangiye.

Mu gace  ka karindwi kasozaga iri siganwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 13, bavaga i Bikele bagana mu murwa mukuru wa Gabon uri i Libreville ku ntera ya kilometero 139.5 (139.5 KM). Areruya uherutse kwegukana Tour du Rwanda ya 2017,  ntiyabashije gutwara aka gace  ahubwo katwawe na Luca Pacioni ukinira Wilier Sella Itali, uyu rero asa nuwaruhiye ubusa kuko atabashije gukuramo ibihe bya Areruya Joseph binatuma uyu musore w’ I Rwamagana yegukana iri rushanwa.

Areruya Joseph yatangiye aka gace ka nyuma yambaye umwenda w’umuhondo kuko yari amaze gukoresha amasaha 20, iminota 44 n’amasegonda 58’ ibintu byatumaga aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange rwagateganyo.

Dore abatwaye La Tropicale Amisa Bongo kuva mu 2006:

2006 : Jussi Veikkanen (Finland), 2007 : Frédéric Guesdon (France), 2008 : Lilian Jégou (France), 2009 : Mathieu Ladagnous (France), 2010 : Anthony Charteau (France), 2011 : Anthony Charteau (France), 2012 : Anthony Charteau (France), 2013 : Yohann Gène (France), 2014 : Natnael Berhane (Eritrea), 2015 : Rafaâ Chtioui (Tunisia), 2016 : Adrien Petit (France), 2017 : Yohann Gène (France), 2018: Areruya Joseph (Rwanda).
Aba nabo ntibacikwa n’ibi birori
Yerekanye igikombe yatwaye
Iyi niyo modoka yagiyemo, yanditse amateka
Police yari iherekeje imodoka yagiyemo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger