AmakuruImyidagaduro

Amagambo ya Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda, yashimiye ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko nyuma yo gusohoka muri gereza ya Mageragere akakirwa n’abarimo Miss Iradukunda Elsa na Meghan bari bamutegereje.

Prince Kid wari umaze amezi asaga 7 afunzwe ashinjwa ibyaha birimo icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina,yagizwe umwere uyu munsi,Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko ahita arekurwa.

Akigera hanze yagize ati “Amezi 7 n’ayo kumenya uko ukuri kumeze n’umwanya wo gushimira inzego z’Ubutabera z’u Rwanda na leta y’u Rwanda kuba yarazishizeho ariko nanone mboneraho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika kuko ubwo benshi bari batekereje, baciye iteko ko ibintu byarangiye we nubwo yababajwe n’ibyabaye nk’umuntu ushyira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa imbere,mu bushishozi bwe,mu bunararibonye bwe,asoza avuga ko ubutabera bwakora akazi kabwo.Ndamushimira cyane.”

Abajijwe niba imyaka 16 yasabiwe n’Ubushinjacyaha itari imuteye ubwoba,yagize ati “Biba biteye ubwoba nibyo ariko iyo wizera igihugu cyawe,iyo wizera ubutabera bw’igihugu cyawe,akoba kazamo ariko ukumva ko ubutabera buzakora.”

Abajijwe impamvu yasabaga kenshi ko rubanza rwe rushyirwa mu ruhame,yavuze ko yari yizeye ukuri.

Ishimwe yafunzwe kuva mu kwezi kwa kane ku birego byatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yateguraga biciye muri kompanyi ye Rwanda Inspiration Back Up.

Nyuma y’ibi birego leta yafashe icyemezo cyo guhagaritse iri rushanwa by’agateganyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger