AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amagambo agaragaza ko Perezida Putin ashobora kuba ategura indi ntambara ku bihugu bikomeye

Hakurikijwe uko Uburusiya bukomeje kwitwara nyuma y’ibihano bugenda bufatirwa, biragaragaza ko perezida Putin ashobora kugira umugambi wo gushoza intambara mu bindi bihugu bikomeye ku Isi.

Umuvugizii wa Leta y’Uburusiya ushinzwe umutekano muri iki gihugu Medvedev yasabye Leta y’Ubufaransa gufunga umunwa , ku byo Bukomeje kugenda butangaza kuri iyi ntambara Uburusiya bwateyemo Ukraine.

Medvedev abinyujije kuri Twitter, yasabye Ubufaransa kugenzura amagambo burigutangaza akarekera Uburusiya gahunda za bwo.

Ibi Medvedev yatangaje biragaragaza ko nyuma ya Ukraine, Uburusiya bushobora kwadukira ibindi bihugu by’i Burayi cyane cyane ibiri nuri OTAN/NATO bugashoza indi ntambara.

Uburusiya bwihanangirije Ubufaransa nyuma y’uko Leta y’Ubufaransa yatangaje ko yafatiye ibihano by’ubukungu Uburusiya kubera iyi ntambara bwashoyemo Ukraine bukanayirasaho bikomeye.

Kuwa 01 Werurwe 2022, nibwo Minisitiri w’ishoranari mu Bufaransa yatangaje ko iki gihugu cyamaze gufatira Uburusiya ibihano by’ubukungu kubera iyi ntambara.

Ministiri Bruno Le Maire ,avuga ko ubufaransa bwafatiye Uburusiya ibihano bikomeye bizagira ingaruka mbi  ku bukungu bwabo, nk’igihano gikomeye cy’iyi ntambara. Yemeje ko kandi ibi bihano ubwabyo bidahagije.

Ibihugu bitandukanye by’i Burayi bimaze kugaragaza ko byasubitse imikoranire n’Uburusiya cyane cyane ibiri muri NATO hiyongeyeho na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu nama y-ibihe bidasanzwe yabaye ku wa gatanu i Bruxelles mu bubirigi , Abakuru b’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi batangaje ibihano bavuga ko bikaze bafatiye igihugu cy’Uburusiya bitewe n-uko bwateye Ukraine,.

Ibyo bihano bizagira ingaruka mbi ku Burusiya mu rwego rw-ubutunzi , gutwara abantu n’bintu,kohereza ibicuruzwa mu mahanga no kubona impushya zo kujya mu bindi bihugu nk’uko byari bisanzwe.

Umukuru wa komisiyo y’uyu muryango, Ursula Von der Leyen, yavuze ko Ibihano bijyanye n’ubutunzi bizatuma Uburusiya butabasha kugera ku masoko menshi akomeye.

Ariko ibi bihano byafashwe hibanze ku masosiyete ya Leta harimo n’igisirikare.

Ku wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje icyiciro cya mbere cy’ibihano by’ubukungu bigamije kubuza Uburusiya kubona ku bushobozi buvuye mu bihugu by’iburengerazuba,ndetse iburira ko izindi ngamba ziri gutegurwa mu gihe Uburusiya bwajya muri Ukraine.

Uburusiya bwerekanye ko bushobora guhangana n’ingaruka hatitawe ku kiguzi cy’ibihano. Mu itangazo ryashyijwe ahagaragara na Dipolomasi y’Uburusiya ryashimangiye ko “Igitutu cy’ibihano kigishobora kugira ingaruka ku bushake bw’Uburusiya bwo kurengera byimazeyo inyungu zacyo.”

Uburusiya bwarushijeho gukomexa kugaba ibitero nyuma yo gufatirwa ibihano.

Uno intambara ihagaze kuri uyu wa 02 Werurwe 2022.

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zamaze kwigarurira Umujyi wa Kherson, undi mujyi wiyongereye ku duce tumaze kwamburwa Ingabo za Ukraine mu ntambara imaze iminsi irindwi.

Kuri uyu wa gatatu,nibwo umujyi wa Kherson ufatwa nk’icyambu cya Ukraine, wigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya,ku munsi wa karindwi Klemlin igabye ibitero kuri Ukraine.

Interfax ivuga ko Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zayo zafashe Kherson. Guverineri w’uyu mujyi mbere yari yavuze ko Kherson yari ikikijwe n’ingabo z’Abarusiya.

Mu magambo ye, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Uburusiya, Igor Konashenkov yagize ati: “Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi wa Kherson.

Yongeyeho ati: “Umujyi ntabwo uhura n’ibura ry’ibiribwa n’ibicuruzwa bya ngombwa.”

Yavuze ko ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ingabo z’Uburusiya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bijyanye no kubungabunga umutekano, kurengera abaturage no gukomeza imirimo rusange.

Yavuze ko serivisi rusange no gutwara abantu zikora nk’uko bisanzwe.

Uburusiya bwavuze ko burakomeza kugaba ibitero by’ingabo muri Ukraine. Igitero cyagabwe ku mujyi wa kabiri mu bunini muri iki gihugu, Kharkiv, cyakomeje ku wa gatatu n’umuyobozi wawo avuga ko uturere twinshi twatewemo ibisasu.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko abandi bantu bane bishwe abandi icyenda bakomerekera mu masasu ku manywa.

Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky avuga ko u Burusiya bugamije gukukumba ibyo busanze byose, ariko abayobozi b’Inzego z’ibanze muri uyu mujyi bakaba bahakana ko waba wamaze kwigarurirwa nubwo ingabo za Moscow zahageze mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri.

Indi nkuru

Ibihugu byo muri Africa birikureba intambara y’Uburusiya na Ukraine byicecekeye, kubera iki?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger