Amakuru ashushyeImyidagaduro

Amag the Black Yanenze abahanzi bagenzi be anavuga ku ndirimbo The Ben yakoranye na Tom Close

Umuhanzi Amag the black abicishije kuri Instagram yazindutse avuga ko abahanzi babiri The Ben na Tom Close bakoze indirimbo nziza cyane bise Thank you  kuberako we asanga yuzuyemo ubutumwa bwinshi, akomeza anenga abahanzi bagenzi be bakora indirimbo zidafite ubutumwa kandi batanatangazako bagenzi babo bakoze indirimbo nziza.

Indirimbo “Thank you” ni indirimbo yumvikanamo amagambo ashima Imana kubyo yakoze aho bavugango Mana yanjye ndagushimiye kandi nzahora ngushimira  ku rukundo rwawe. Amashusho yiyi ndirimbo yanageze hanze.

Mu gitondo cyo kuruyu wa gatatu kuya 26 ukwakira 2017 umuhanzi w’umuraperi Amag The Black yazindutse ashima aba basore ku kazi keza bakoze basohora iyi ndirimbo  aho yagize ati: ”Eyo eyo ni Amag The Black ubabwira dore Imana yafunguye amarido turi saa 6:00 icyo mbwira abahanzi nuko niba umuhanzi akoze indirimbo nziza ikakunyura  ,tujye twemera ntitugapfane ibintu mu mutwe , niyo mpamvu ubona hazamo amashyari. Tom Close na The Ben mwarakoze (coup de chapon) kabisa mwakoze akagoma keza.”

Yakomeje ayishima avuga ati  nkubu ndabyutse hari abaryamye hari abakoze impanuka hari nabapfuye benshi kandi namwe inshuti  zanjye munkurikira muri bazima twakagombye gushima Imana. Yakomeje agira ati: “Tujye dukora indirimbo zigize icyo zivuga yego urukundo rurahari za ndagukunda birakwiye ariko nabyo tubisengere.”

Mugisha Benjamin The Ben mbere yuko asubira muri Amerika yakoranye indirimbo nabanzi batandukanye bahano mu Rwanda , iyo yakoze ku nshuro yanyuma ni indirimbo yakoranye numuhanzi Tom Close wanamwakiriye ku rubyiniro bwa mbere ubwo yagarukaga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party  nyuma y’imyaka itandatu yibera muri amerika.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben  na Tom Close ‘Thank You’ yasohokanye n’amashusho, yakozwe ku buryo bw’amajwi na Producer Madebeat usanzwe ukorera muri studio ya Monster Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh. Tom Close yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo irimo ubutumwa bwo gushima Imana mu bihe byose.

The Ben na Tom Close ubwo bahuriraga ku rubyiniro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger