Amag The Black umaze iminsi arwaye yagarutse yariye karungu

Amag The Black yari amaze iminsi arwaye, nyuma yo kuva mu burwayi rero yagarutse yariye karungu ku buryo mu magambo yakoreshaga  avuga yari akarishye ndetse ubona anababaye cyane.

Amag The Black uherutse no kurushinga ntiyigeze avuga byinshi arik mu marenga menshi yagaragarazaga ko byose ari ubusa kandi ko byose bishyira, abamukurikira kuri Instagram bagendaga bamubaza ikimuteye kiuza afite uburakari budasanzwe ariko nta numwe yasubije.

Mu magammbo ye anafashe agapapuro kavamo Sim Card ya MTN yavuze ko na babagabo bibigango mubona baherekeje abahanzi cyangwa se bari ku miryango y’utubare n’ahaba hagiye kubera igitaramo ko nubwo bakwiratana ariya maboko manini ariko byose bizashyira.

Amag ati:” Waba uri umuhanzi, indaya ,  umukinnyi cyangwa se ufite akabare kagezweho umenyeko byose byamanuka, impamvu yibi bintu ndaza ku bibabwira, n’ababagabo bibigango n’amaboko arenze byose birashira tu. impamvu ndayibabwira byose biraha [ ku gapapuro kavamo Simcard], nasuwapishije ndaza kubibabwira. ”

Amag The Black wasoje yivuga mu mazina kandi yisegura ku bamukurikira ko atario ahari muri iyi minsi Ku cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo umuhanzi Ama G The Black yakoze ubukwe asaba anakwa umufasha we Uwase Liliane.

Amag ari ku meza y’abageni

https://www.instagram.com/p/BeSvjtgn3Ob/?taken-by=amagtheblack

Comments

comments