Imyidagaduro

Amafoto yo ku munsi w’isabukuru ya Butera Knowless

Kuwa 1 Ukwakira 2017, umugabo wa Knowless Butera [Clement Ishimwe] yamukoreshereje ibirori byo kwishimira imyaka uyu ugore amaze ku Isi. 

Ibi birori byari byitabiriwe na benshi mu nshuti z’uyu muryango biganjemo na bamwe mu basitari bakomeye ndetse n’abakorera muri Kina Music isanzwe iyoborwa na Ishimwe Clement.

Butera Knowless yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yarakorewe ibi birori yandika ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira buri wese wabashije kumuba hafi akamwifuriza isabukuru nziza, ndetse ashimira n’abateguye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Butera yagize ati “Nagize ijoro ridasanzwe, mwakoze cyane kuba mwatumye nishimira isabukuru yanjye, ndabakunda cyane! Bantu banjye mwakoze kunyifuriza isabukuru nziza mu byukuri ubutumwa bwanyu bwakoze ahantu,Imana ibahe umugisha.”

Kuri uyu munsi w’isabukuru ya Knowless, umugabo we  Clement yari yanditse amagambo asize  umunyu agaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye kandi rudateze guhagarara.

Ati”Isabukuru nziza nshuti yanjye nkunda cyane ! ( umugore wanjye) , mama w’umukobwa wacu mwiza cyane, Umukobwa wacu (Or) nanjye ubwanjye turi abanyamugisha kuba tugufite, Nzagukunda kugeza ku mwuka wa nyuma, Isabukuru nziza.

Knowless wujuje imyaka 27 amaze igihe kigera ku mwaka n’imisago abana na Ishimwe Clement nk’umugabo n’umugore ndetse banafitanye umwana bise Or Ishimwe Butera.

Clement n’inshuti  zose z’umuryango bafata ifoto y’urwibutso

Iyi sabukuru ya Knowless ije ikurikira iy’umugabo we yabaye kuya 1 Nzeri 2017. Icyo gihe Knowless yabwiye umugabo we ko amukunda mu buryo bw’ikirenga.

Ati “Isabukuru Nziza ku Inshuti Yanjye magara Clement Ishimwe , babez Uri inshuti Umuntu wese yakwifuza kugira mu buzima bwe. Wampaye ubucuti budasanzwe, wubatse intangiriro z’urukundo rwacu, Wakomeje kunkunda mu gihe nihebye, Wanyeretse inseko mu gihe nari naribagiwe ko guseka bibaho, Ndabikunda cyane nawe urabizi.

“Nagukundiye cyane kuba waranyeretse ibyo njyewe ubwanjye ntabasha kureba, Humm nkunda Amahoro Umpa. Ndabizi ko Butera aje nonaha mu byo yanshimira kukugira nk’inshuti magara byaza ku Isonga. Ishimwe Or Butera  ni umwana w’umunyamahirwe ku Isi, nishimiye kuba ndi kumwe nawe uyu munsi, warakoze kuba warambereye urugero, sinabona icyo nkwitura gusa Ibyiza byo mu ijuru uzabigereho, Isabukuru nziza kuri wowe Mwiza Clement Ishimwe.”

Icyo gihe Clement nawe abinyujije mu bitekerezo yamusubije agira ati “Ndumva mfashwe n’urukundo, Wakoze kubwa buri kimwe Butera Knowless, Reka tubyishimire ntabatazabaho ejo.”

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger