AmakuruAmakuru ashushye

Amafoto yaranze urugendo n’ijoro byo kwibuka ku rwego rw’igihugu

Mu ijoro ryakeye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na Madamu we n’abandi banyacyubahiro baturutse imihanda yose baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 25, bifatanyije n’Abanyarwanda mu rugendo n’ijoro byo kwibuka.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, rusorezwa muri Stade Amahoro i Remera ahabereye ijoro ryo kwibuka. Abakabakaba ibihumbi 25 ni bo bitabiriye iki gikorewa.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa , harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Mme Louise Mushikiwabo.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Busingye, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gikomeye kikaba n’isomo kuko yakozwe mu buryo budasanzwe.

Ati” Twibuka icyaha cy’indengakamere cyakozwe bidasanzwe kuko cyakozwe n’abaturanyi, bica bunyamaswa abo bari baturanye, abo bakoranye, abo biganye, abo bahanye abageni, abo basangiye akabisi n’agahiye kandi ubutegetsi buhagarikira abicaga ngo barimbure abicwaga.”

Minisitiri Busingye yavuze ko kwibuka bigamije guha agaciro abacu Jenoside yatwambuye tukibakeneye.

Ati” Tuzirikane ko bazize uko bavutse, tubashe kuraga abakiri bato n’abazavuka ubutwari bwo guharanira ko amahano nk’ayo atazongera gutekerezwa ukundi.”

Minisitiri w’ubutabera yanavuze ko hakwiye guhora hazirikanwa ubutwari bw’Abana b’u Rwanda bahagaritse Jenoside, ariko hanazirikanwa abatakaje ubuzima bwabo bagambiriye kurokora abicwaga.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger