AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amafoto yaranze umukino Rayon Sports yatsinzemo Young Africans

Ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, nyuma yo gutsinda Young Africans yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino usoza itsinda D wabereye kuri Stade ya Kigali.

Igitego cya Bimenyimana Caleb Bonfils cyo ku munota wa 19 ni cyo cyahetse iyi kipe kiyigeza muri 1/4 cy’irangiza cya Total CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yabanje mu kibuga.
Young Africans yabanje mu kibuga.
Ibrahim Hajibu wa Young agerageza guca mu bakinnyi ba Rayon Sports.
Bimenyimana agerageza gutsinda igitego n’umutwe.
Kevin Muhire anobagiza umupira hagati mu kibuga.
Rwatubyaye Abdoul yubahirije neza inshingano yari yahawe zo kuyobora bagenzi be neza.
Manishimwe Djabel yumvana imbaraga na Yohana Mkomola wa Young Africans.
Gadiel Kamagi wa Young agerageza gusatira izamu rya Rayon Sports.
Aba Rayon ntibakanzwe n’imirindi y’imvura yagwaga kuri Stade ya Kigali.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yari yaje kureba aya makipe yombi yigeze gukinira.
Jimmy Mulisa, umutoza wungirije muri APR FC no mu kipe y’igihugu Amavubi yarebye uyu mukino.
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali na we azaba umugabo wo guhamya amateka Rayon Sports yakoze.
Igitwenge cy’ibyishimo ni cyo cyagaragaraga ku maso y’abakunzi ba Gikundiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger