AmakuruAmakuru ashushye

Amafoto ya perezida Kagane mu muhango wo gutaha sitade i Dakar, niwe wabanje gutera agapira

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yari umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutaha sitade i Dajar muri Senegal akaba ari nawe wabimburiye abakinnyi n’abandi bose bayikiniyeno gutera umupira.

Byari ibyishimo kuri Stade Abdoulaye Wade mu Mujyi wa Dakar mu gace ka Diamniadio, aho abantu bagera ku bihumbi 50 bari bateraniye mu muhango wo gutaha Stade nshya.

Bari barimo abakuru b’ibihugu batanu batumiwe ngo bifatanye na Sénégal kwishimira iyi ntambwe ikomeye. Ni Stade yubatswe na Sosiyete yo muri Turikiya yitwa Summa.

Iyo Sosiyete ni nayo yubatse Kigali Arena, inagira uruhare mu gusoza imirimo ya nyuma ya Kigali Convention Centre. Ni nayo igomba gusana Stade Amahoro i Remera ku buryo iba Stade Mpuzamahanga.

Perezida Macky Sall yavuze ko iyi Stade yitiriwe Abdoulaye Wade yasimbuye, mu kumushimira umusanzu we mu iterambere rya Sénégal no kuba ari umuntu waharaniraga iterambere rya Afurika.

Imirimo yo kuyubaka, yasojwe itwaye miliyari 156 z’ama-CFA, asaga miliyari 280 Frw. Ni Stade ahanini ikoresha umuriro w’imirasire y’izuba ndetse ifite inyubako zubatse mu buryo butangiza ibidukikije.

Standard Chartered Bank na Société Générale ni bimwe mu bigo by’imari byatanze inguzanyo n’inkunga yifashishijwe mu kuyubaka. Mu bakozi bayubatse barenga 2500, 70% bari abaturage bo muri Sénégal, bivuze ko yatanze akazi ku bantu benshi.

Sall yashimiye abakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo kuyimurika, ku kuba bigomye umwanya wabo bakiyemeza kubana na Sénégal muri uwo munsi w’amateka i Diamniadio.

Ubwo iyi Stade yatahwaga, habaye umukino wahuje ibihangange bya Afurika mu mupira w’amaguru n’abakanyujijeho muri Sénégal.

Mu bagaragaye mu kibuga harimo Samuel Eto’o, Didier Drogba, Patrick Mboma, Geremi Njitap, Mark Fish, Michael Essien n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger