AmakuruImyidagaduro

Amafoto ya Nirere Shanel yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi Nirere Shanel ukunzwe n’abatari bake muri muzika nyarwanda kuva mu myaka 11 ishize  kuri ubu yibereye mu biruhuko muri ibi bihe by’impeshyi gusa amafoto yashyize ahagaragara yazamuye amaranga mutima ya benshi.

Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zisigaye zikoreshwa na benshi cyane ,  Nirere Shanel yavugishije abantu kurizo ubwo yashyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa Twitter bigaragara ko atangiye ibiruhuko akandikaho ko ari mu biruhuko muri ibi bihe by’impeshyi.

Nirere Shanel amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urukuta rwe rwa Twitter yazamuye amarangamutima ya benshi batangaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’uburyo agaragaza ubwiza budasanzwe.

Uyu muhanzikazi uri mubafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda , Hashize amasaha abiri ashyize ifoto yambaye imyenda y’imbere ku rukuta rwe rwa Twitter ndetse no kuri Instagram ye.

Uyu muhanizikazi yanditse ubutumwa yageneye abafana be  agira ati ’’Nshuti zanjye ndashaka kubyumvikanisha neza, ngiye kuvuga kuri ibi bintu mu buryo nzi neza kuko ndabizi. Nabayeho ubuzima bwuzuye, nagenze buri nzira iyo ariyo yose igororotse n’izindi nyinshi, narabikoze, kandi nabikoze mu buryo bwange.’’

Bumwe mu butumwa bwatanzwe  harimo abagiye bavuga ko  ari inzozi kubona amafoto anyuranye agaragaza uburanga bwa Nirere Shanel.

Si ibyo gusa hari undi wavuze ko Nirere Shanel ari mwiza cyane , bihebuje. Nirere Shanel Ruth cyangwa se Miss Chanel tariki ya 2 Kanama 2014 nibwo yasezeranye imbere y’Imana n’Umufaransa Guillaume Favier, bemeranya kuzabana akaramata. Ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Nirere Shanel yatangiye umuziki yitwa Miss Shanel akaba umwe mu bakobwa bake bitinyuye abandi mu kwinjira muri uru ruganda.

Yakunzwe cyane mu ndirimbo ze zirimo “Ndarota”, “Nakutaka” yakoranye na Wyre “In Love Love” yakoranye na Rafiki n’izindi.

N’ubu aracyakora umuziki ariko yimukiye muri gakondo, bitandukanye n’izo abantu benshi bamumenyeho. Shanel kandi ni umukinnyi wa filime, yagaragaye muri “Mercy Of Jungle” iherutse kwegukana igihembo mu iserukiramuco rya FESPACO.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Nirere Shanel yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga

Uyu muhanzikazi yibereye mu biruhuko muri ibi bihe by’Impeshyi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger