AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Amafoto : U Rwanda rwakiriye inyubako y’ibiro bishya bya Minisitiri w’Intebe yubatswe n’Ubushinwa

Kuri uyu mbere abayobozi b’inzego zitandukanye mu Rwanda, bayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, bashyikirijwe inyubako nshya izaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri zinyuranye n’ibigo bya Leta, iyi nzu yubatswe n’Ubushinwa yatanzwe na Visi Perezida wa Sena yabwo, ZHENG Jianbag.

Iyo nyubako iherereye ku Kimihurura hafi y’ahari ibiro bishaje bya Minisitiri w’intebe yatashywe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2019 nyuma y’amezi 33 yubakwa ku nkunga ya miliyoni 27 z’amadolari yatanzwe n’u Bushinwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iyo nyubako ari ikindi kimenyetso gishimangira ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ukomeje gutera imbere.

Minisitiri w’ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yavuze ko inzego zimwe na zimwe za Leta zitazongera gukodesha kuko zabonye inyubako nshya kandi izamara igihe kirekire, ngo bigiye kugabanya amafaranga yagendaga ku bukodeshaga.

Minisitiri Amb. Claver Gatete , yanavuze ko nta kibazo gihari kuko igenzura ryakozwe mu buryo buri tekiniki.

“Iyi nyubako yarangiye kubakwa mu kwezi kwa kabiri, haje intumwa z’impande zombi kuyisuzuma (Joint Verification Team), kugira ngo barebe ibiyigize, ndetse no mu gihe cyo kubaka hari abantu ku ruhande rw’u Rwanda bayigenzuraga umunsi ku wundi mu gihe yubakwaga.”

“Twabizeza ko nta kibazo gihari kijyanye n’ibyabaye mu nyubako ya AU i Addis Ababa.”

Iki kibazo kirimo impungenge cyabajijwe nyuma y’amakuru ko Abashinwa bubatse inyubako y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa muri Ethiopia, ariko bagashyiramo uburyo bazajya babona amakuru y’ibivugiwe muri iyo nyubako mu ibanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye uburyo icyo gihugu gikomeje gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere mu bikorwa bitandukanye byaba ishoramari, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi.

“Ndashimira u Bushinwa ku bwo guha u Rwanda inyubako nziza nk’iyi yo gukoreramo. Izafasha abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’abo mu zindi nzego za Leta bazayikoreramo gutanga serivisi zihuse kandi z’ingirakamaro.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa (ufatwa nka Visi Perezida wa Sena), Zheng Jianbang, yashimye iterambere u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame.

“Ndizera ko uwo mubano uzakomeza guhagarara bwuma nkuko iyi nyubako ihagaze. Iyi nyubako izaba icyitegererezo cy’umubano mwiza w’ibihugu byombi ku bindi bihugu bya Afurika. Ni ikimenyetso ko icyo twiyemeje tugisohoza.”

Muri Kamena 2019 nibwo inzego zizatangira gukorera muri iyi nyubako nshya (Administrative office Complex) yatangiye kubakwa mu 2016. Ubuso bw’iyi nzu ni  m²16 000,  yatanze akazi ku bantu 300 bakoze imirimo inyuranye.

Iyi nyubako izaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, iy’Ubutabera, na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko (RLRC).

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa, Zheng Jianbang, bafungura iyo nyubako ku mugaragaro
Nta mafaranga na make u Rwanda rwigeze rutanga ku iyubakwa ry’uwo muturirwa kuko ni impano ijana ku ijana.
Ibigo bya Leta bizakorera muri iyo nyubako birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’ibya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF); Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’iy’Ubutabera na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.
Mu mpera za Kamena 2019 nibwo bimwe mu bigo bya Leta bizatangira gukorera muri iyo nyubako
Iyi ni yo nyubako Minisitiri w’Intebe yari asanzwe akoreramo
Iyi nyubako yashibutse mu mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka isaga 45  
Twitter
WhatsApp
FbMessenger