AmakuruImikinoUrukundo

AMAFOTO: Rusheshangoga Michel yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée

Rusheshangoga Michel, Myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’,  yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée bamaze imyaka 3 bakundana.

Uyu muhango wabaye saa 14:30’, ku wa 26 Nyakanga ubera i Kanombe ahazwi nko kuri Queen Land Park. uyuy munsi harakomeza ubukwe  ku isaha ya saa 14:00’ bajya gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko, nyuma abatumiwe bazakirirwa mu busitani bw’ishuri rya Exella ’Exella School Garden’.

Tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo Michel na Nakazungu basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Tom Close ni we wari parrain
Aha Michel yari yamaze gushyikirizwa umugeni
Dream boys bari batashye ibi birori
Michel Rusheshangoga atanga impano ku babyeyi ba Nakazungu, ati mwarakoze cyane

Nkinzingabo Fiston bakinanaga muri APR FC ari mu ba mwambariye
Songayingabo bakinanye muri APR FC, bakaba bari kumwe muri AS Kigali nawe yari yamwambariye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger