AmakuruPolitikiUtuntu Nutundi

AMAFOTO : Perezida Duterte wa Philippine yangije imodoka zifite agaciro ka miliyoni $5.5

Perezida  Rodrigo Roa Duterte, yangije imodoka zihenze cyane zirenga 60 zinjiye mu gihugu cye  ku buryo bwa magendo.

Ibi uyu  mukuru w’igihugu abikoze muri gahunda yise iyo kurwanya ruswa muri Philippine. Duterte wari wibereye aho iki gikorwa cyari kiri kubera, mu kwangiza izi modoka zihenze  yifashishije imashini za rutura zimenyereweho gusiza imihanda no gusenya ahantu hakomeye.

Izi modoka 60 zangijwe  zari mu zindi 800 zinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu, gusa izangijwe ni zo leta yabashije gufata.  Imodoka na moto byangijwe bisaga 75 , ubwoko bumwe mu modoka zangijwe ni Lamborghini , Porsche , Mercedes Benz , na moto za Harley-Davidson motorbikes.

Izangijwe zose zirabarirwa muri miliyoni 5 n’ibihumbi 500 by’amadorali ya Amerika ni asaga 4 675 000 000 y’amanyarwanda.

Perezida Duterte yari arimo kwitegereza uko igikorwa kigenda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger