AmakuruPolitiki

Amafoto atandukanye agaragaza uburyo perezida Kagame yakiriye abanyabigwi muri ruhago barimo Jimmy Gatete

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye bamwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru muri Afurika barimo Jimmy Gatete ufite ibigwi muri ruhago y’u Rwanda.

Perezida Kagame yahuye n’aba bafite amazina akomeye mu mukino w’umupira w’abamaguru kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.

Aba bakinnye umupira w’amaguru mu buryo bw’umwuga bakamamara, banitabiriye ibikorwa by’inama y’urubyiruko rwa Afurika izwi nka Youth Connekt iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, avuga ko “Perezida Kagame yahuye n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru bo muri Afurika bari mu Gihugu mu bikorwa by’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba muri 2024.”

Uretse Jimmy Gatete ufite izina ritazibagirana mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aba bahuye na Perezida Paul Kagame; barimo Abanya-Cameroon Patrick Mboma na Roger Milla, Umunya-Senegal Khalilou Fadiga n’Umunya-Ghana, Anthony Baffoe.

Bari kumwe kandi n’abayobozi mu nzego za Siporo n’iz’umupira w’amaguru mu Rwanda barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier.

Aba banyabigwi muri ruhago kandi banitabiriye itangizwa ry’inama ya Youth Connekt yatangijwe na Perezida Paul Kagame, aho baneretswe urubyiruko ruturutse mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger